Huye: Abafite ubumuga bagira ibyago byo kwanduzwa SIDA kurusha abandi

Ndagijimana Olivier, umuyobozi w’urugaga rw’abafite ubumuga mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru avuga ko abafite ubumuga bagira ibyago byo kwanduzwa SIDA kurusha abadafite ubumuga.

Agira ati “Abantu bafite ubumuga bugarijwe n’icyorezo cya SIDA ku mpamvu zitandukanye harimo imiterere y’ubumuga bwabo. Utumva ntavuge, abatabona, abafite ubumuga bwo mu mutwe, abafite ubumuga bw’ingingo, … Ku bw’ubwo bumuga hari igihe bakorerwa ihohoterwa kuko batabasha kwitabara, kuvuza induru se, …”.

Na none kandi, ngo abafite ubumuga bakunze kuba bakennye, cyangwa batarigeze bagera mu ishuri. Ibi byose rero ngo bituma bashobora kuba bakwanduzwa SIDA ku buryo bworoshye.

Kubera iyo mpamvu rero, urugaga rw’abafite ubumuga mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru rukunda kugenera abafite ubumuga bahagarariye abandi, amahugurwa ku buryo bwo kwirinda SIDA.

Ni no muri uru rwego abahagarariye abandi mu makoperative y’abafite ubumuga bo mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru, bagenewe bene aya mahugurwa kuva tariki 19-22/02/2013.

Abafite ubumuga b'i Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru mu mahugurwa.
Abafite ubumuga b’i Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru mu mahugurwa.

Gahongayire Marie Grace uhagarariye Koperative Inkomezamihigo za Mamba y’abafite ubumuga borora ingurube mu Karere ka Gisagara (KOIMA) yavuze ko n’ubwo basanzwe bazi icyorezo cya SIDA, isomo rishyashya yakuye muri aya mahugurwa ari uko abafite ubumuga bagomba kwirinda SIDA kuko ishobora kubagiraho ingaruka ikomeye kurusha abatabufite.

Yunzemo agira ati “hari ubwo abafite ubumuga bisuzugura, yabona umusaba gukorana imibonano mpuzabitsina bikaba byatuma ahita yemera kuko aba atumva ukuntu na we hari uwatinyuka kubimusaba.”

Ngo icyo azakora rero, ni ukwigisha bagenzi be kwigirira icyizere, bakareka kwishora mu mibonano mpuzabitsina bashobora gukuramo ubwandu bwa SIDA.

Abamugaye banigishwa guhita bajya kwa muganga ndetse no kwitabaza inzego z’ubuyobozi igihe bahohotewe; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’urugaga rw’abafite ubumuga mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru.

Abisobanura muri aya magambo: “Tunakurikirana uburyo ubutumwa bwatanzwe mu mahugurwa bugezwa ku bo bugenewe, kandi tunatanga amahugurwa ku bakora mu mavuriro kugira ngo babashe kwita ku bafite ubumuga igihe baje babagana barwaye cyangwa bahohotewe.”

Muri aya mahugurwa kandi, abahagarariye abamugaye banasobanuriwe ibijyanye n’imicungire y’amakoperative ndetse n’uko imishinga iciriritse ibyara inyungu ikorwa kugira ngo abafite ubumuga babashe kwikura mu bukene, bityo n’ababashukisha ibintu byabaviramo kwandura SIDA bazabure aho babahera.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bravo to Rwanda and UPHLS. Birashimishije! I Rubavu naho byagenze neza, leta n’abandi bagiraneza bagiye baduha uyu murongo w’amahugurwa twasigara ari twe twitwa "Indashyikirwa". Turasobanutse!

Gad yanditse ku itariki ya: 26-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka