Gushyira mudasobwa ikoresha wi-fi ku bibero byangiza intanga ngabo

Ubushakashatsi bwerekanye ko interinete idakoresha urusinga (wi-fi) yangiza intanga ngabo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bafatanije n’abo muri Arijantine bwagaragaje ko gushyira mudasobwa cyangwa ikindi kintu gikoresha wi-fi ahegereye imyanya myibarukiro gabo igihe kinini byangiza cyangwa bikongera ubugumba ku bagabo.

Abashakashatsi bagaragaje ko intanga ngabo za kozweho n’iri korana buhanga rya interineti zigaragaza ubushobozi buke bwo kugenda kandi zikangirika.

Ubushakashatsi bwakorewe ku ntanga ngabo zatanzwe n’abantu 29 bazima badafite ikibazo na kimwe zashyizwe munsi ya mudasobwa igendanwa (laptop) iri kuri rezo (réseau wi-fi). Nyuma hagaragaye ko 25% by’intanga zahise zitakaza ubushobozi bwo kugenda n’aho 9% zatakaje ireme ryazo .

Ibizamini byakozwe bihamya ubushakashatsi bwakozwe bukagaragaza ko ubushyuhe buterwa na mudasobwa bugira ingaruka mu bijyanye n’ubugumba bw’abagabo.

Ikinyamakuru 7sur7 kivuga ko umwe muri abo bashakashatsi yavuze ko imirasire ifasha mudasobwa kugera kuri interineti yaba ariyo nyirabayazana w’uko gupfa kw’intanga.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka