Gisagara: Abantu 151 bari mu bitaro bazira umusururu

Abantu bagera kuri 151 bo mu murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara bari mu bitaro bya Gakoma bazira indwara kugeza ubu itari yamenyekana, gusa ngo imvano y’iyi ndwara ni umususuru banyweye ubwo bari bari mu bukwe kuri Noheri.

Benshi mu baturage bavuga ko batazi neza inkomoko y’iyi ndwara gusa abo twaganiriye bose bemeza nyirabayazana ari umusururu banywereye mu bukwe bwa Barayavuga Igembe Etienne na Mukakarangwa Redivine bwabaye ku munsi wa Noheri.

Nubwo muri ubu bukwe harimo ibinyobwa bitandukanye birimo umutobe w’ibitoki, umusururu ndetse na fanta, abanyweye umusururu ngo nibo bonyine bafashwe n’iyi ndwara.

Kanyandekwe Narcisse, se w’umukobwa wari warongowe, atangaza ko ikibazo cyaturutse ku musururu kuko abafashwe n’iyi indwara ari abanyweye umusururu gusa. Kanyandekwe avuga kandi ikibazo cyaje nyuma kuko abasomye kuri uyu musururu mu gitondo hakiri kare, nawe ubwe arimo, nta kibazo bagize.

Kanyandekwe yatubwiye ko hari umusururu wari uri mu kidomoro kinini gishinzemo imiheha, hanyuma umuntu uje wese akajya gusomaho. Muri iki kidomoro kandi ngo ni naho basukaga indi misururu abaturage babaga bazanye nk’intwererano.

Iyi ndwara uwo ifashe atangira ababara mu mutwe, akaribwa mu nda ari nako aruka ndetse akanacibwamo. Bamwe mu batuye muri uyu mudugudu wagaragayemo iyi ndwara, bavuga ko uwo iyi ndwara yafashe ahita aremba mu gihe kitarenze iminota 30 uhereye igihe umurwayi yatangiye kugaragaza ibimenyetso.

Mu masaha ya nijoro kuri Noheli nibwo benshi batangiye kuremba no kujyanwa kwa muganga ariko umuntu wa mbere, umwana muto uva inda imwe n’umugeni, yatangiye kugaragaza ibimenyetso ubwo abageni bari bari mu rusengero.

Nyuma y’aho nibwo umubare w’abantu wagendaga wiyongera kugeza ubwo abahetsi bari bari kubajyana kwa muganga bananiwe hitabwazwa ambiransi ebyiri, nazo ziba nkeya kugeza aho bitabaje imodoka ya gisirikari mu kujyana izi ndembe kwa muganga.

Nta we utanga amakuru abantu bapfa

Ubwo twageraga ku bitaro bya Gakoma aharwariye aba bantu, twahasanze indembe nyinshi ziri kuvurwa ndetse zimwe ziri gusuzumirwa hanze y’inzu basuzumiramo bigaragara ko atari ibintu bisanzwe.

Mu gushaka kumenya uko byifashe twegereye umuyobozi w’iri vuriro, Dr Nkikabahizi Fulgence, ariko yanga kugira icyo adutangariza avuga ko ari kwita ku barwayi mu gihe nyamara twamusanze mu biro bye.

Umuyobozi w’agateganyo w’umurenge wa Mamba, Nyirimanzi Gilbert, yatangaje ko uyu munsi mu ma saa tanu za mu gitondo abarwayi 151 aribo bari bamaze kugera ku bitaro bya Gakoma ariko ngo iyi mibare ishobora guhinduka kuko bakiri kwakira abandi barwayi bakomeje kuza.

Amakuru yatugezeho ni uko bajyanye ibizamini i Kigali mu kigo cy’igihugu gipima ibizamini kugira ngo bamenye neza iyo ndwara. Minisiteri y’Ubuzima yo ngo yiyemeje gutanga amafaranga yose azakoreshwa mu kuvura aba barwayi.

Harakemangwa indwara ya kolera

Mu kagari Ramba kagaragayemo iyi ndwara hamaze iminsi hari indi ndwara ifite ibimenyetso nk’ibya kolera ariko ngo nta kintu cyemeza ko ari kolera nk’uko umuyobozi w’agateganyo w’umurenge wa Mamba, Nyirimanzi Gilbert, yabidutangarije.

Nyirimanzi yatangaje ko hashize ibyumweru bibiri iyi ndwara igaragaye mu mudugudu wa Murambi aho imaze guhitana umuntu umwe.Yongeyeho kandi ko nubwo iyi ndwara imaze iminsi muri uyu mududugudu ifite ibimenyetso nk’ibya kolera, nta muntu wabihamya kuko bagitegereje ibizami byo kwa muganga.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Izo zose ni ingaruka zo gusangirira kumiheha ,nizi zituma basangizanya n’ibidakwiye.iyo babahera mu bikombe uwo muntu ntaba yararoze abo bantu bose.abturage bakwiye gukanguka bakunva icyo leta ibakangurira ko atari uguca umuco,kuko si ukurwanya gusa indwara zanduza ahubwo n’ibyo byose.

RIBERAKURORA Alexis yanditse ku itariki ya: 30-12-2011  →  Musubize

rwose birababaje kuba abantu bangana gutyo barwarira rimwe none ndasaba ko minisiteri y’ububima rwose ibitaho ntibaducike ,kd bazagenzure niba atari amarozi kuko nayo nimabaya kd ari na korela bayikumire mu murenge wose nimbi. mbashimiye amakuru mutugezaho mugire amahoro n’umwaka mushya muhire wa 2012 thx

Gakuba Alphonse yanditse ku itariki ya: 30-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka