Gicumbi: Santere ya Rukomo yugarijwe n’umwanda uturuka ku kutagira ubwiherero rusange

Iyo ukigera muri santere ya Rukomo iherere mu karere ka Gicumbi usanganirwa n’umwanda ukomoka ku bantu bacururiza ku mbaraza z’amaduka ariko mu bwiherero (WC) ho hateye ubwoba ku buryo bidakosowe ubuzima bw’abantu bahafatira ifunguro bwahazaharira.

Umugabo witwa Gashugi Etienne afite akari aho mu Rukomo ariko aho bocyereza inyama hafatanye n’ubwiherero abakiriya bitumamo. Gashugi atangaza ko nta kundi yabigenza kuko aho akorera ahakodesha kandi ntacyo yakora kugira ngo icyo cyocyezo gitandukane n’ubwo bwiherero.

Ubu bwiherero bufatanye n'icyokezo. (Foto: E.Musanabera)
Ubu bwiherero bufatanye n’icyokezo. (Foto: E.Musanabera)

Igitangaje n’uko abakiriya be bajya no kwihagarika baciye mu cyocyezo ahari inyama barangiza kuva mu bwiherero bagakarabira hafi y’izo nyama.

Gusa uyu mugabo avuga ko ikibazo gikomeye ari uko ubuyobozi bw’akarere butarabubakira ubwiherero rusange ku buryo abagenzi bose bashobora kubona aho biherera.

Ubu ni bumwe mu bwiherero bukoreshwa n'abakiriya bo muri santere ya Rukomo. (Foto: E.Musanabera)
Ubu ni bumwe mu bwiherero bukoreshwa n’abakiriya bo muri santere ya Rukomo. (Foto: E.Musanabera)

Hakorima Gaspard ukora akazi ko kotsa inyama (mucoma) nawe yemera ko mu kabari kaho hari umwanda gusa icyo kibazo ngo ntacyo bagikoraho.

Si we gusa kuko n’abakiriya bagana iyo santere bashakayo icyo kurya usanga bazi ko hari umwanda. Umwe mu bakunda kuza gufata amafunguro muri iyo santere avuga ko kubera inzara nta kundi babigenza baza bagapfa kugura bakamirirana n’imyanda kuko baba bashonje.

Gusa nubwo avuga gutyo afite ikibazo cy’uko bashobora kuzahakura uburwayi bukabije burimo inzoka zo munda, tifoyide, n’izindi zituruka ku mafunguro afite umwanda; nk’uko Kamanzi Ladislas abivuga.

Benshi bacururiza ku rubaraza rw'inzu. (Foto: E.Musanabera)
Benshi bacururiza ku rubaraza rw’inzu. (Foto: E.Musanabera)

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo, Bayingana JMV, avuga ko ikibazo cyo muri iyo santere ubuyobozi bukizi ariko bagitegereje ko akarere kazagira icyo kabafasha.

Ku kibazo cy’ubwiherero buke kandi nabwo butujuje ibyangombwa avuga ko bagerageza kubatoza isuku kuri buke buhari ariko ntibabyubahirize kubera ubwinshi bw’abantu bahaza.

Kuba iyi santere idafite ubwiherero rusange asanga bizateza ikibazo gikomeye ku buzima bwa benshi biramutse bidakosowe vuba.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

muzehe ararengana n’urwango rw,’abantu.

walidu yanditse ku itariki ya: 3-09-2013  →  Musubize

Ko jya mbona bamwe mu bayobozi se bahicaye se ubwo nabo baba barimwo kwibikamo uwo mwanda wose
cyokora duheruka kurya brochette nziza icyokezo kikiba imbere y’ amazu naho ubundi barazitogosa mu mazi wasaba brochette bakazibabura bakaguha
inzego z’ubuzima n’isuku rwose zishyiremo akabaraga

Migambi yanditse ku itariki ya: 18-02-2013  →  Musubize

ariko nkawe wagiye uvuga ibyo wagenzuye,ubwo nuko mwasanze abarusha gucuruza! ishyari we!

mama yanditse ku itariki ya: 17-02-2013  →  Musubize

Tubanje kubashimira ibyiza mutugezaho, mubyukuri akabari ka Gashugi mu centre ya Rukomo gateje isura mbi muri Gicumbi, gafite umwanda udasanzwe kdi abayobozi ba gicumbi barabizi doreko bamwe ariho biyakirira. usanga iyaba arundi kaba karafunzwe, urumvako harimo akantu. Subwambere bahasanze umwanda ahubwo Minisante nihaguruke kuko Gicumbi iramushyigikiye. Ubusanzwe numuntu wumunyagasuzuguro. Muzagenzure murebe impamvu kabari nkiriya inshuro zirenga 3, Batayifunga.

Habinshuti yanditse ku itariki ya: 16-02-2013  →  Musubize

Ntabwo ari Rukomo gusa ahubwo ni uko utagenzuye neza no mu cyitwa ko ari umugi wa Byumba niko byimereye. Nyarukira hafi y’isoko maze urebe. Sinzi icyo Byumba yazize rwose kuko abaturage baho turarambiwe kubona umugi urutwa nuko wari uhagaze muri za 80. Ese imisoro dutanga ni iyi ki?

Umunsi umwe tuzabaza abo bategetsi icyo bahemberwa.

Rachid yanditse ku itariki ya: 14-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka