France: Umuti uvura ibiheri ku bagore umaze guhitana barindwi

Kuva kuva mu mwaka wa 1987 kugera tariki 25/01/2013, abagore barindwi bo mu Bufaransa bamaze guhitanwa n’umuti witwa pilule diane 35 uvura ibiheri byo ku ruhu.

Abagore n’abakobwa bo mu Bufaransa bakunze kurwara indwara zisa n’ibiheri ku ruhu bityo uwo muti ukaba warabakorewe nk’urukingo rurwanya izo ndwara none rukaba arirwo rubahitana.

Uwo muti ngo wanateye izindi ndwara zitandukanye abagore bagera ku 125. Uyu muti ngo ukoreshwa mu bihugu 116 ukagurwa cyane n’abagore b’abafaransakazi, aho muri icyo gihugu hagurishwa udupaki turi hagati ya miliyoni 4 n’5 ku mwaka.

Biteganyijwe ko mu masaha y’umugorobo yo kuri uyu wa mbere tariki 28/01/2013 ahitwa Saint-Denis habera inama idasanzwe iri bwige ku kibazo giterwa na pilule diane 35 mu Bufaransa; nk’uko tubikesha ikinymakuru Le Figaro.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka