Basabwe kutikururira indwara

Ubuyobozi bw’AKarere ka Ngororero bwasabye abahatuye kwirinda ikintu cyose kirimo n’umwanda gishobora kubakururira indwara, kandi bafite ubushobozi bwo kuzirinda.

Kuri iki Cyumweru, tariki 17 Mata 2016, Umuyobozi w’ibitaro bya Muhororo n’inzego zitandukanye bizihije umunsi mpuzamahanga w’abarwayi.

Abarwayi barwariye mu bitaro bahawe inkunga.
Abarwayi barwariye mu bitaro bahawe inkunga.

Ahishakiye Emmanuel, Umuyobozi w’Ibitaro, yavuze ko mu ndwara bahangana na zo, 10% ari izo abantu bashobora kwirinda ahanini zituruka ku mwanda.

Yagize ati "Mu by’ukuri, abantu baratugana tukabavura ariko ikibabaje ni uko usanga hakiri indwara nyinshi abantu bikururira zikabazonga. Hano muri ibi bitaro ziracyari nyinshi ku buryo abantu bakwiye kumva ko kwirinda biruta kwivuza."

IP Minani Alexandre, ukorera muri aka karere, yavuze ko ibyo byiyongeraho n’urugomo ruvamo gukomeretsa.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Wungirije ushinzwe Ubukungu mu, Kanyange Christine, yasabye abaturage kwisubiraho no kugirana inama bagafatanya kurwanya izo ndwara biteza.

Bamwe mu barwariye mu bitaro bya Muhororo bitabiriye ibirori.
Bamwe mu barwariye mu bitaro bya Muhororo bitabiriye ibirori.

Ati "Nimudufashe namwe mwifashe mujye muhwiturana mwongere isuku munarwanye ibindi byose byabateza indwara nk’izi zibatwara umwanya, amafaranga hamwe n’ubuzima."

Yanenze abaturage bagiseta ibirenge mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Sendama Faustin, umaze amezi atanu arwariye mu bitaro bya Muhororo, avuga ko bafashe ingamba zo kuzajya gukangurira bagenzi babo kwita ku isuku by’umwihariko kuko badahwema kuyigishwa muri ibi bitaro.

Abarwayi 100 barwariye mu bitaro bya Muhororo bahawe inkunga y’ibiribwa n’imyambaro, byaturutse ku bwitange bw’ingeri zitandukanye z’abagiraneza.

Ubusanzwe, umunsi w’abarwayi uba ku wa 11 Gashyantare, kuva washyirwaho na Papa Yohani Pawulo II mu 1992.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka