Barasabwa korohereza abatera imiti yica imibu

Gisagara nka kamwe mu turere twagaragayemo Malariya nyinshi, abaturage baho barasabwa kujya borohereza abashinzwe gutera imiti yica imibu.

Mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gisagara ubu bari mu gikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malariya mu mazu y’abaturage.

Abaturage barasabwa korohereza abatera umuti wica umubu utera Malariya.
Abaturage barasabwa korohereza abatera umuti wica umubu utera Malariya.

Raporo za Minisanté zigaragaza ko Gisagara iri mu turere 3 mu Rwanda tukigaragaramo Malariya nyinshi, ngo gahunda yo gutera umuti mu mazu ikaba izakomeza kugeza igabanutse.

Bamwe mubakanguramabaga b’ubuzima batuye muri aka karere ariko, bavuga ko bagihura n’imbogamizi zo kuba abaturage bataramenya akamaro ko gutererwa imiti, hamwe igihe cyose ugasanga ari ukubanza kubigisha, bikagora abatera umuti kuko ubundi baba bagomba gusanga ahaterwa hateguye.

Mukamana Alphonsine umwe mu bajyanama b’ubuzima ati “Ubundi utera umuti agomba gusanga basohoye ibintu mu nzu cyangwa babyegeranyije, ariko ahenshi usanga ntabyo bakoze ari nko kubinginga.”

Gasengayire Clemance umuyobozi w’ akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, arasaba imikoranire hagati y’abaturage n’abajyanama b’ubuzima kugirango igikorwa cyo gutera imiti irwanya malariya gikorwe neza.

Avuga ko umuturage akwiye kuba umujyanama we ku giti cye, akamenya ikimufitiye akamaro kandi akita ku buzima bwe, akamenya kurwanya ibihuru hafi y’urugo rwe, akirinda ibidendezi by’amazi bireka mu rugo no hafi yahoo.

Ati « Abaturage barasabwa korohereza ababaterera imiti, kandi bakamenya cyane cyane kwirinda ibishobora gukurura iyi ndwara ya malaria.»

Imirenge iterwamo umuti muri aka karere ni ikikije igishanga cy’akanyaru kuko ariho hakunze kwibasirwa na malariya cyane ko muri iki gihe yongeye no kuba nyinshi nk’uko bigaragazwa n’ibitaro by’akarere ka Gisagara aho abaturage basaga ibihumbi 56.000 bagaragayeho malaria kuva uyu mwaka watangira.

Aba ariko ni abagannye amavuriro kuko habarurwa abandi ibihumbi 10.000 barembeye mu ngo zabo aho abajyanama b’ubuzima n’abaganga babasanze mu ngo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka