Amajyepfo: Nngo ni ngombwa ko hongerwa imbaraga mu kwirinda marariya

Nyuma y’aho mu gihe cyashize hashyizwe imbaraga nyinshi mu kurwanya marariya, kandi ikagabanuka ku buryo bugaragara, ubu noneho abantu basigaye basa nk’abiraye mu kuyirinda kuko umubare w’abayirwaye watangiye kongera kwiyongera kandi noneho ikaza ikaze kurusha iya mbere.

Ibi byagaragarijwe mu nama abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Ntara y’amajyepfo bagiranye n’ab’umuryango SFH (uyu ukaba ari umuryango ufasha Abanyarwanda mu guhindura imyumvire mu bijyanye n’ubuzima) ku itariki ya 11/7/2014.

Abayobozi ba SFH basabye abayobozi b’inzego z’ibanze ubufatanye mu gutuma iyi ndwara ya marariya icika, kimwe no gufasha mu kwigisha abaturarwanda kuboneza urubyaro, kugira isuku, gukoresha amazi meza, no guharanira ko abantu bagira imirire myiza bityo abana bakarindwa bwaki ndetse no kugwingira.

Wandela Gihana Manase, umuyobozi mukuru wa SFH ati «Abanyarwanda bafite inzitiramubu ni hejuru ya 90%, ariko kuzikoresha neza ni ikibazo : hari abaziraramo rimwe bwacya bakabireka. Hari n’abifashisha inzitiramibu mu bindi bikorwa nko kuroba... ».

Na none ati « turashaka gufatanya n’ubuyobozi kugira ngo dukangurire abantu kuryama mu nzitiramibu no kwirinda marariya muri rusange dukoresheje uburyo butandukanye nko gukura ibigunda hafi y’ingo, gufunga amadirishya hakiri kare, no kurara mu nzitiramibu buri gihe».

Kuryama mu nzitiramubu iteye umuti ni imwe mu nzira zo kwirinda malariya.
Kuryama mu nzitiramubu iteye umuti ni imwe mu nzira zo kwirinda malariya.

Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwari, avuga ko n’ubusanzwe ubukangurambaga buri mu nshingano zabo nk’abayobozi , bakaba mu bikorwa byabo bya buri munsi bazafatanya n’uyu muryango mu gutuma abaturage bayobora bagira ubuzima bwiza.

Yagize ati « nk’inzitiramibu uzi ko abantu bazihabwa hafi 100%, n’abandi bafatanyabikorwa bakadufasha. Ntabwo zabuze mu miryango mu by’ukuri. Ariko imikoreshereze yazo ishobora kuba ikibazo iyo imyumvire idahagije».

Yunzemo ati « ni n’inshingano zacu zisanzwe gufasha abaturage guhindura imyumvire. Tuzakomeza gufatanya n’aba bafatanyabikorwa mu gutuma ubuzima bw’abaturage bugenda neza, kimwe no gukomeza gukurikirana uko imibare izamuka cyangwa imanuka kugira ngo tumenye ingamba twafata».

Mu mezi atandatu ashize hifashishijwe udukingirizo miliyoni ebyiri
Mu nama umuryango SFH wagiranye n’abayobozi b’inzego z’ubuyobozi mu Ntara y’amajyepfo kandi, hagaragajwe ko mu mezi atandatu ashize mu Ntara y’amajyepfo hifashishijwe udukingirizo miliyoni ebyiri.

Iyi ngo ni intambwe mu kwirinda sida ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kimwe no gutwara inda zitateganyijwe. Ariko na none, Wandela Manase ati « uyu mubare w’udukingirizo dukoreshwa wari ukwiye kwiyongeraho utundi byibura miriyoni enye».

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka