Abanyarwanda ngo barinzwe ibicurane kurusha Abafaransa

Ubushakashatsi bw’ikinyamakuru the Economist bugaragaza ko Abanyafurika bafite ubudahangarwa ku ndwara kurusha Abanyaburayi n’Amerika, bitewe no kwitabira inkingo.

Mu ngero iki kinyamakuru cyandikirwa mu Bwongereza gitanga, kigira kiti ”Abanyarwanda bafite ubwirinzi bw’ibicurane kurusha Abafaransa; ku buryo icyo cyorezo kiramutse giteye ibihugu byombi icyarimwe, Abanyarwanda nta byago bikomeye bahura na byo”.

Abanyafurika bafite ibyago bike byo kwandura ibicurane ugereranyije n'Uburayi n'Amerika kubera gufata inkingo neza.
Abanyafurika bafite ibyago bike byo kwandura ibicurane ugereranyije n’Uburayi n’Amerika kubera gufata inkingo neza.

The Economist kivuga ko impamvu ngo isobanutse. “Urugero rw’Abanyarwanda bitabira gukingirwa indwara zinyuranye rungana na 99%, mu gihe mu Bufaransa ruri kuri 90%”.

Gutera imbere mu budahangarwa bw’indwara kandi ngo ni ko bimeze kuri byinshi mu bihugu by’Afurika bikiri mu nzira y’amajyambere, aho bikingira byibuze abaturage babyo barenga miliyoni 2.5 buri mwaka, nk’uko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima(OMS) ribivuga.

Impamvu Abanyaburayi n’Abanyamerika ngo badafite ubudahangarwa ku ndwara zinyuranye, banga kujya gufata inkingo kuko batinya kunaniza ubudahangarwa bw’imibiri yabo, cyangwa bakavuga ko birinda izo nkingo ngo zigira izindi ngaruka ku mibiri yabo.

Nk’urugero mu gihugu cy’Ubutaliyani abafashe inkingo ngo bari ku rugero rwa 86%, muri Denmark bangana na 90%; mu gihe muri Tanzania na Eritreya ngo icyo kigero kibarirwa hagati ya 95%-99%.

Abaganga mu bihugu byateye imbere na bo baranengwa kuba nta mbaraga bashyira mu gukangurira abaturage kwitabira inkingo; ku buryo ngo abenshi muri abo baturage bafite amaraso yanduye ashobora kwibasirwa n’indwara zitandukanye.

The Economist kikavuga ko kuba mu myaka yashize Abanyaburayi n’Amerika baribasiwe n’ibicurane kandi n’ubu bakomeje no biterwa kutajya kwikingiza kuko baba babisuzuguye.

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko abo baturage batajya gufata inkingo, ngo banafite ibyago byo kwibasirwa n’izindi ndwara zirenze ibicurane, nk’iseru, mburugu, indwara y’uruhu yo kwishimagura gukabije(la gale mu gifaransa), ibibyimba ndetse n’igituntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka