Abanyarwanda barasabwa kwirinda ngo batandura Ebola yateye muri Uganda

Guverinoma y’u Rwanda irahamagarira umuntu wese mu Rwanda kugira amakenga no kumenya ibimenyetso bya Ebola, akanabimenyesha inzego z’ubuzima vuba na bwangu agize aho abibona bityo Ebola igakumirwa itaragira uwo yambura ubuzima mu Rwanda.

Nubwo ntaho Ebola iragaragara mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima iri kuburira Abaturarwanda bose ngo bitwararike ubukana bw’indwara ya Ebola kandi bamenye ibimenyetso byayo kuko ari indwara yandura ku buryo bworoshye kandi ikaba yakwambura ubuzima uwayanduye mu mwanya muto cyane.

Kuva mu cyumweru gishize, Leta ya Uganda n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima bemeje ko Ebola iri muri Uganda ahitwa Kibale kandi ikaba imaze guhitana abantu 14, n’abandi 20 bari bayanduye kugera mu mpera z’icyumweru gishize.

Kuba agace ka Kibale kavugwamo iyo ndwara kari mu bilometero 300 gusa uvuye ku mupaka w’u Rwanda mu Turere twa Musanze, Burera, Gicumbi na Nyagatare biratuma abatuye mu Rwanda basabwa nabo kwitwararika bidasanzwe iyo ndwara, dore ko ku mipaka ya Gatuna, Cyanika, Kagitumba Buziba na Buhita ihuza u Rwanda na Uganda hahora urujya n’uruza rw’abantu bambuka mu bihugu byombi.

Hari ndetse n’abatuye mu Rwanda bamwe bahinga muri Uganda bagataha buri munsi.
Aba bose ngo bashobora kuba umuyoboro Ebola yanyuramo iza mu Rwanda, nabo ubwabo itabasize; nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RCB) ribivuga.

N’ubwo Minisiteri y’Ubuzima itabasaba kureka imirimo yabo, iributsa buri wese waba yaragenze muri Uganda muri iyi minsi cyangwa uwahuye n’abavuyeyo kumenya ibimenyetso bya Ebola kandi bakabimenyesha inzego z’ubuzima zibegereye kuko iyo minisiteri yamaze gusakaza mu bigo by’ubuzima byose ubufasha bukenewe ngo uwaba yafashwe n’iyo ndwara avurwe hakiri kare.

Ibimenyetso bya Ebola

Indwara ya Ebola (hemorrhagic fever) ni indwara yandura cyane iyo uwayanduye ahuye n’utarayandura.
Baba basuhuzanyije cyangwa basangiye vyangwa bagendanye, umwe akagira ubwo akora ku wundi cyangwa agakora ku gikoresho icyo ari cyose uwanduye yakozeho.

Ituma uwayanduye agira umuriro mwinshi, akaribwa umutwe cyane, akababara mu ngingo, agacika intege, akaruka ndetse akaba yanahitwa akaribwa mu nda kandi akava amaraso ahari umuyoboro wose usohoka uva mu mubiri w’umuntu ugera hanze nko mu mazuru, mu kanwa, mu matwi n’ahandi hose.

Nubwo mu Rwanda hashize imyaka 15 yose iyi ndwara itahagaragaye, minisiteri y’Ubuzima irasaba Abaturarwanda bose kugira amakenga no kugaragariza umuganga ubari hafi kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso.

Iyi minisiteri iravuga ko yo yamaze gukusanya ibikoresho bikenewe n’abaganga bahagije mu kuvura vuba na bwangu uwagaragarwaho ibimenyetso by’iyi ndwara, ikaboneraho gusaba abantu bose kuba maso, bakabigaragaza ngo barindwe hamwe n’ababo n’abo bahura nabo bose.

Minisiteri y’ubuzima iravuga ariko ko Abaturarwanda bakomeza gukora imirimo yabo uko bisanzwe, kuko mu Rwanda nta Ebola irahagaragara.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kubitumenyesha ariko nifuzaga ko mwashira imbarage ku mipaka yacu na UGANDA hakajya abaganga ndetse nimiti yatabara vuba ndetse na ambulance mugihe habonetse icyo cyorezo ,ikindi turifuza ko no kukibuga mpuza mahanga cya Kigali hatekerezwaho kuko indege zacu zijya Entebbe nibura 2 ku munsi abagenzi bashobora kuzana icyo cyorezo ndetse nabakozi bahakorera bakandura kuko bagomba kubakira mu rwego rwa Customer Care nkuko basanzwe babikora buri munsi.

Cyari igitekerezo murakoze ,Imana irinde abanyarwanda n’abarugenda bose MURIKIGIHE.

FLORENTIN SHENYI yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka