Abagabo na bo bashobora kurwara kanseri y’amabere

Ubusanzwe iyo umuntu avuze kanseri ifata amabere abantu benshi bakunze guhita batekereza ku gitsina gore gusa ariko si byo na gato kuko n’abagabo na bo iyo ibagezeho itabarebera izuba.

Nk’uko bitangazwa na cancer.net, umubare w’abagabo bashobora kwibasirwa na cancer ifata amabere ni muto ugereranije n’uw’abagore kuko nibura ifata abagera kuri umwe ku ijana (1%).

Umuntu ashobora kubyumva akavuga ati “Ni bacye” ariko ngi rango ntawaremewe gupfa imburagihe kandi uwo umwe nta wamenya uwari we ashobora kuba wowe cyangwa mugenzi wawe.

Bimwe mu bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri y’amabere ku bagabo ni:
•Kuba mu muryango hari umuntu wigeze kuyirwara. Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko nibura 20% by’abagabo bayirwara haba hari bene wabo mu muryango bayirwaye.

•Imyaka yo mu za bukuru: Abantu bageze mu zabukru na bo ibyago byabo biriyongera cyane guhera ku myaka 65 y’amavuko

•Imisemburo ya Estrogen yabaye myinshi mu mubiri. Ubusanzwe iyi misemburo ni iy’abagore uretse ko n’abagabo bayigira ariko ku rugero rwo hasi.Iyo habayeho ikibazo gituma yiyongera ibyago byo kurwara kanseri ifata amabere biriyongera.

•Indwara zifata umwijma (liver cirrhosis) zishobora gutuma imisemburo izamo akavuyo bigatuma Estrogen ziyongera hanyuma Androgen zikagabanuka bigatuma ibyago byo kurwara kanseri byiyongera.

•Umubyibuho ukabije hamwe n’ibiro byinshi

•Kugabanya imyitozo ngoraramubiri

•Gufata ku gatama utitangiriye.

Magingo ya nta buryo buhari buzwi bwo kwirinda kanseri ifata amabere ku bagabo, ni yo mpamvu ari ingenzi kwisuzumisha hato na hato kwa muganga kugira ngo babashe kureba urugero rw’imisemburo mu mubiri hakiri kare bityo babe batangira gufata imiti iyi kanseri itarakura ku mugabo.

Ernest Karinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka