MINICT yasobanuye impamvu umushinga w’indangamuntu z’ikoranabuhanga wakererewe

Nubwo Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) yari yihaye intego y’uko nibura 60% by’abaturage bazaba bamaze kubona indangamuntu z’ikoranabuhanga bitarenze 2023, ariko si ko byagenze kuko kugeza ubu zitaratangwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT, Yves Iradukunda, avuga ko hari icyizere ko umwaka utaha uzajya kurangira abaturage batangiye gukoresha indangamuntu z'ikoranabuhanga
Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT, Yves Iradukunda, avuga ko hari icyizere ko umwaka utaha uzajya kurangira abaturage batangiye gukoresha indangamuntu z’ikoranabuhanga

Ni mu mushinga mugari MINICT ifatanyijemo na Banki y’Isi, aho MINICT ivuga ko ari umushinga wagombaga kubanzirizwa no kwemeza itegeko rigenga indangamuntu, ari na cyo Banki y’Isi yagize kimwe mu bigomba kugenderwaho, kuko banze ko bikorwa itegeko ritaremezwa.

Ubwo yabazwaga na Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo w’Igihugu (PAC), ku wa Kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, impamvu uwo mushinga wadindiye, Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT, Yves Iradukunda, avuga ko nyuma y’uko itegeko ritowe rikanemezwa, byahise bibimburira ibindi bikorwa byagombaga gukorwa kuri uwo mushinga kuko ari yo mbogamizi nyamukuru yabayeho yatumye habaho gutinda kuwushyira mu bikorwa.

Yagize ati “Icyo nabizeza ni uko nyuma y’uko itegeko ritowe, na Banki y’Isi ikemeza kurekura amafaranga y’ibyo bikorwa, ubu ngubu tugeze ku ntambwe ishimishije, twizera ko uyu mushinga n’ubundi wagombaga gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itatu, twizera ko muri uyu mwaka hari ibyo tuzabasha kugeraho, no mu myaka ibiri iri imbere nabwo umushinga ukagerwaho 100%.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) Innocent Muhizi, avuga ko umushinga w’indangamuntu z’ikoranabuhanga ugizwe n’ibyiciro bine ku buryo bibiri muri byo bisa nk’aho byarangiye byiganjemo gukusanya amakuru.

Ati “Amakuru yose tuzayafata tuyashyire mu ikoranabuhanga aho ubanza gusa n’aho urunda amakuru yose, noneho ukagenda uyatunganya. Ni ikoranabuhanga (system) aho nzaba nshobora gukoresha indangamuntu yanjye mu buryo bw’ikoranabuhanga atari ya yindi isanzwe. Uburyo rero sisiteme zacu zari zubatse, ntabwo
twashobora guhita tuyikoresha.”

Imirimo y’icyiciro cya nyuma yaho ngo iri hafi gutangira kubera ko isoko ryamaze gutangwa rikaba ririmo gupiganirwa, ku buryo mu gihe cy’amezi 18 ari imbere aribwo abaturage bazaba bafite irangamuntu z’ikoranabuhanga.

Ibikorwa byo kubaka Sisiteme y’Indangamuntu y’ikoranabuhanga bizashorwamo asaga miliyari 40Frw azatangwa na Banki y’Isi.

Amakuru azaba abitse muri iyi ndangamuntu y’ikoranabuhanga arimo ifoto igaragaza amaso, ibikumwe by’intoki zose, ishusho y’imboni, amazina y’umuntu, igihe yavukiye, aho yavukiye, ababyeyi be, email na nimero za telefone ku bazifite n’ibindi.

Ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk’uko bisanzwe, kuba wagendana muri telefone cyangwa mudasobwa ibizwi nka QR Code, ndetse no kuba ushobora kuba undi muntu yayikohereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka