Video: U Rwanda ruzakoresha asaga miliyari 49Frw mu kugura inkingo za Covid-19

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, avuga ko u Rwanda ruzashora miliyoni 50 z’Amadolari ya America (asaga miliyari 49 z’Amafaranga y’u Rwanda) mu kugura inkingo za COVID-19.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Werurwe 2021 nyuma yo kwakira inkingo za mbere zamaze kugera mu gihugu ku buryo bw’ubuntu.

Minisitiri Ngamije avuga ko habariwemo inkingo igihugu kizabona ku buntu binyuze muri Covax, hakabarirwamo izizagurwa binyuze mu Muryango wunze ubumwe bwa Afurika ndetse n’izagurwa n’igihugu binyuze mu biganiro bazagirana n’ibigo bikora inkingo byose bizatwara miliyoni 50 z’Amadolari ya America.

Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri Ngamije yavuze ko inkingo zose zizakingira abaturage barenga 7,800,000, kimwe cya gatatu (1/3) gusa ari cyo kizaboneka nk’inkunga izindi zizagurwa ku mafaranga y’igihugu.

Ati “Ingengo y’imari yateganyijwe ingana na 50,000,000 USD, 1/3 ni cyo tuzabona ku buntu naho 2/3 murumva ni amafaranga menshi, hafi miliyari 30 z’Amafaranga y’u Rwanda. Ni amafaranga menshi Leta igomba kuzashaka kugira ngo ibashe gukingira abanyarwanda uriya mubare twavuze”.

Minisitiri Ngamije yavuze ko rwiyemezamirimo wujuje ibisabwa ashobora gutumiza inkingo za COVID-19 ariko bigoye ko yazibona.

Avuga ko kugira ngo yemererwe agomba kubanza kumenyesha Minisiteri y’Ubuzima hakarebwa aho ashaka kuzivana niba zinujuje ubuziranenge kandi zemewe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse niba n’ibisabwa byuzuye bakemererwa.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko ariko bitoroshye kubona inkingo ku bantu ku giti cyabo mu gihe na za Leta z’ibihugu bizigora kuzibona.

Agira ati “Icyo nababwira ni uko bitanoroshye kuzibona kuko n’ibihugu ntabwo bibyoroheye kuzibona, byagorana cyane umuntu ku giti cye kuko ibihugu byishyize hamwe bishyiraho iriya Covax. Uko twari twateganyije kubona inkingo siko tuzibona ku matariki twari tuzitezeho, bivuze ko ikibazo kiri hagati y’izikorwa n’izikenewe”.

Yungamo ko icyakora uko hazagenda haboneka inkingo zemejwe nyinshi, ari nako isoko rizagenda ryoroha kuzibona.

Dore uko u Rwanda rwakiriye inkingo za Astrazeneca kuri uyu wa Gatatu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka