Thrombosis: Indwara imaze guhitana batanu mu Rwanda muri uyu mwaka

Ashimwe Christine watorewe kuba umunyamuryango wa komite yo kurwanya indwara yo kuvura gukabije kw’amaraso izwi nka ‘Thrombosis’, atangaza ko kuva uyu mwaka wa 2019 watangira, imaze guhitana abagore batanu.

Iyi ndwara ikunze kwibasira abagore batwite n’ababyaye ariko igafata n’abagabo cyane cyane abahora bicaye n’abafite umubyibuho ukabije aho amaraso avura akaba yagera mu mpyiko, umutima cyangwa se n’umwijima ari byo biviramo uwafashwe na yo urupfu.

Mu kiganiro Ashimwe Christine yagiranye na Kigali Today yatangaje ko ubumenyi buke kuri iyi ndwara ari bwo butuma ihitana benshi.

Yagize ati “Ikibazo rero kibaho ni uko kubera kutabimenya ihitana benshi bitewe no kuba barayitindanye bayitiranya n’izindi ndwara. Ubu kuva umwaka watangira tumaze gushyingura abagore batanu, bagasiga impinja, bagasiga abandi bana bari bakurikije ugasanga bishwe no kutamenya n’imiryango yabo nta cyo ibiziho.”

Akomeza avuga ko yiyemeje gukora ubukangurambaga kugira ngo Abanyarwanda bayimenye kuko nubwo itandura ngo ni indwara mbi, yica.

Mu ngamba zafashwe harimo gukora ubukangurambaga bayisobanurira abantu nko ku miganda, siporo rusange (Car Free day), ubushakashatsi ndetse no kuyigisha abaganga kuko basanze bayitiranya n’izindi ndwara.

Yagize ati “Ni ukwigisha abaganga cyangwa se ubukangurambaga mu baganga, kuko twasanze n’abaganga batayizi kuko igira ibimenyetso bisa nk’izindi ndwara. Usanga umuntu bamuvura ‘infection’ cyangwa n’ibindi bintu. Biba byiza rero. Abaganga turabegera bakayimenya, bakibuka kuyivura abarwayi.”

Ashimwe Christine kandi yakoze ubushakashatsi mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ibya gisirikare by’i Kanombe ndetse n’ibyitiriwe Umwami Faisal. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko ku bagore 150 batwite, 14 gusa ari bo bayizi kandi na bo bakaba barayimenye muri 2015 ubwo batangizaga ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha no kwirinda iyi ndwara.

Ashimwe Christine ashishikariza Abanyarwanda kuyishakaho amakuru bakayimenya kuko hari abakiyitiranya n’amarozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rwose muri iyi nkuru ntacyo ntoyemo usibye ibigwi by’uyu Christine.ubusanzwe inkuru n’ikiyirimo .none ntutubwiyeindwara ibyayo ibiyiranga,n’uburyo wayirinda cyangwa uburyo wamenya uayirwaye? Kandi nkeka Christine abifite neza kuburyo yari kubiguha! Rwose ujye ubyitwararika bizagufash

Joseph yanditse ku itariki ya: 25-05-2019  →  Musubize

Ni indwara mbi cyane.Natwe dufite umuntu uyirwaye muli Family.Iri mu ndwara bita "Cardio-Vascular Diseases" zica abantu bagera kuli 20 millions buri mwaka,harimo na Stroke yamaze abantu.Igishimishije nuko Imana yenda gukuraho ibibazo byose isi ifite,harimo n’indwara.Ubuhanuzi bwa bible bwerekana ko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 petero 3:13,indwara n’urupfu bizavaho burundu.Iyo si ya paradizo izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko abakora ibyo itubuza,kandi nibo benshi,izabakura mu isi ku munsi wa nyuma.

gatare yanditse ku itariki ya: 22-05-2019  →  Musubize

Murakoze kuri iyi nkuru.byari kuba byiza mutubwiye n’ibimenyetso byayo

Mukamana yanditse ku itariki ya: 22-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka