Kigali: Gutanga urukingo rwa mbere rwa Covid-19 byasubitswe

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) cyatangaje ko gahunda yo gukingira abantu bafata doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19 bisubitswe mu Mujyi wa Kigali, hakaba hagiye gukingirwa abafata doze ya kabiri.

Itangazo RBC yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatanu, riravuga ko guhera ejo ku wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021, mu Mujyi wa Kigali hazakingirwa gusa abafata urukingo rwa kabiri, mu gihe hagitegerejwe ko haboneka izindi nkingo, bityo gukingira abatarabona urukingo na rumwe bisubukurwe.

Iyo mpinduka ngo itewe n’uko ibyiciro by’abaturage b’Umujyi wa Kigali byari biteganyijwe gukingirwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri bitabiriye cyane, ku buryo imibare yateganywaga gukingirwa buri munsi yikubye inshuro zirenga ebyiri.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko abafata urukingo rwa kabiri bazakomeza kujya ku bigo nderabuzima, uretse abasheshe akanguhe n’abafite impamvu zigaragara zituma batabasha kugera aho bakingirirwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko iyo gahunda yasubitswe mu Mujyi wa Kigali gusa, ko ahandi abakingirwa bwa mbere bikomeza.

Yakomeje avuga ko abagombaga gukingirwa, ni ukuvuga mu cyiciro cyo guhera ku myaka 18 batagezweho, ko uko inkingo zizagenda ziboneka bazamenyesherezwa igihe bazakingirirwa kuko gahunda ikomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka