Twese hamwe tuzatsinda - Perezida Putin

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya mu muhango wo kurahirira kuyobora iki gihugu muri manda ye ya Gatanu yabwiye abaturage ko nibafatanya bazatsinda.

Vladimir Putin yarahiye ko azubahiriza Itegeko Nshinga ry’Uburusiya mu muhango w’ibirori byabaye tariki 7 Gisurasi 2024 wabereye mu ngoro nini ya Kreml.

Mu ijambo rye Putin yagize ati: "Turi igihugu cyunze ubumwe kandi gikomeye. Twese hamwe tuzatsinda ingorane zose, tugere ku byo twateganije byose kandi twese nidushyira hamwe tuzatsinda."
Putin yavuze ko n’ubwo amatora yabaye Uburusiya buri mu ntambara yabwiye abitabiriye umuhango w’irahira rye ko igihugu kizagera ku intsinzi kandi kizakomeza kuba igihugu cy’igihangange.

Perezida w’Uburusiya Putin yavuze ko Demokarasi y’Uburusiya ikorera mu mucyo kurusha ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw’isi.

Putin yavuze ko yari yizeye intsinzi kandi ko igisirika cye kizakomeza ibikorwa byo kurwanya igihugu cya Ukraine bahanganye.

Irahira rya Putin ryamaganywe na Amerika, Ubwongereza ndetse n’ibihugu byinshi byo mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi muri ibi bihe igihugu cye kiri mu ntambara na Ukraine.

Mu bandi batashimishijwe n’irahira rya Perezida Putin ni Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Matthew Miller, yabwiye abanyamakuru ko batigeze bemera ko amatora yakozwe mu bwisanzura no mu mucyo.

Vladimir Putin yatangajwe nk’uwatsinze amatora yo kuba Perezida w’Uburusiya mu matora yabaye kuva tariki 15 Werurwe kugeza tariki 17 Werurwe 2024, icyo gihe yegukanye intsinzi n’amajwi 87,9% naho Umukandida Nikolai Kharitonov w’ishyaka rya Gikomunisiti bari bahanganye abona amajwi 4%.
Perezida Vladimir Putin azayobora u Burusiya kugeza mu 2030. Ni ku nshuro ya gatanu Putin atorewe kuyobora iki gihugu kuva mu 2000.

Muri Kanama 1999 ni bwo Putin yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya. Mu 2000 yabaye Perezida asimbuye Boris Yeltsin. Yayoboye manda ebyiri z’imyaka ine, ava ku butegetsi mu 2008 aho yasimbuwe na Dmitry Medvedev, Putin asubira ku ntebe ya Minisitiri w’Intebe.

Putin yongeye gutorerwa kuba Perezida w’Uburusiya mu 2012, ndetse mu 2021 hashyirwaho itegeko rimwemerera kwiyamamaza izindi manda ebyiri z’imyaka itandatu imwe imwe.

Amategeko y’Uburusiya yemerera Putin kwiyamamaza na nyuma yo gutorerwa iyi manda bivuze ko ashobora no kongera kwiyamamaza ku yindi manda y’imyaka itandatu mu mwaka wa 2030.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka