Abatwara Moto za Spiro barataka ibihombo no guteshwa igihe

Abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko abatarwa Moto za Spiro zizwi nka Commando zikoresha umuriro w’amashanyarazi, bavuga ko bahangayikishijwe n’amafaranga bacibwa agenewe gufata bateri bakazihabwa zituze umuriro, ubundi bakabwirwa ko batishyuye.

Ubusanzwe umumotari ufite Moto ya Commando buri n’ijoro bitarenze Saa Sita z’ijoro yishyura amafaranga y’u Rwanda 7500 amwemerera kuzahabwa bateri 6 mu gihe cy’amasaha 24, kugira ngo zimufashe gukomeza akazi mu gihe izo afite zishizemo umuriro, waba utabikoze ntuzihabwe kubera ko utishyuye.

Nubwo bimeze bityo ariko, bamwe mu bamotari batunze izo moto baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko kuva uyu mwaka watangira, iyo gahunda itacyubahirizwa nk’uko byari bimeze, kuko akenshi bishyura bakabona n’ubutumwa bugufi bubereka ko amafaranga yageze kuwo yoherejweho, ariko bagera aho bagomba gufatira bateri bakabwirwa ko batishyuye, ku buryo niyo berekanye ubutumwa bugufi bohererejwe basabwa kujya kuri MTN gusaba ikibyemeza, ibintu bavuga ko bishobora kubatesha umwanya bagahitamo kwishyura bwa kabiri kugira ngo bakomeze akazi kabo.

Uretse ibyo ngo banahabwa bateri zituzuye umuriro kandi bikabarwa nkaho bahawe iyuzuye, kuko sisiteme ikoreshwa ireba gusa ko wahinduye bateri kuri moto yawe.
Umwe muri bo avuga ko muri bateri 6 bemerewe ku munsi, hari igihe batazibona zuzuye umuriro kandi bakabarirwa ko batwaye iy’uyuzuye.

Ati “Ku munsi dutanga 7500 hari bateri 6 bagennye baguha. Wazimaramo ukigurira mu masaha 24, habaka igihe uyishyuye akagenda kuri kode ya bo ukabibona na message ikaza, amafaranga yamara kugenda bakakubwira ngo sisiteme zanze, ubwo MTN yayafashe, bakakubwira ngo jyayo ntibayagusubize, bakakubwira ngo urongera wishyure andi, ukabona guta umwanya ukemera ukishyura andi ubwo ukaba wishyuye ibihumbi 15.”

Akomeza agira ati “Bingiraho ingaruka kuba nakwishyura gutyo ngahomba ya mafaranga, kuko atagaruka, no gutanga bateri zituzuye bigatuma amafaranga nyabona atuzuye, kuko iyo nzikoresheje zuzuye nshobora gukuramo ibihumbi 15, nkabishyura 7500 byabo ngasagura ayanjye, ariko iyo mbona iz’ibice mpomba nk’ibihumbi 5.”

Mugenzi we ati “Hari igihe ugenda bakaguha bateri usanga zituzuye, ugasanga nk’ahantu watekerezaga kujya ntugezeyo nkuko wabishakaga, bikiyongeraho kuba hari igihe wishyura amafaranga akagenda bakakubwira ko batayabonye, ukishyura bundi bushya ugafata izindi.”
Ibyo bibazo byose ngo byiyongeraho ibindi birimo ibyo kubashyira mu mutuku cyangwa mu muhondo ku buryo iyo ugiye gufata bateri bisaba ko utegereza igihe gishobora kugera mu masaha abiri, ku buryo bibateza igihombo.

Ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi ni gahunda yashyizemo imbaraga na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza kudahumanya ikirere, hagamijwe kurengera ibidukikije, ariko aba bamotari bavuga ko mu gihe bakomeza kunanizwa gutya bazireka bakisubirira kuri moto zisanzwe.

Mu gushaka kumenya byimbitse uko ibibazo abo bamotari bafite bimeze, Kigali Today yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Spiro, maze bayitangariza ko bidashoboka ko umumotari ashobora guhabwa bateri ituzuye umuriro nk’uko Lorreta Uwase ushinzwe ibijyanye n’ubutegetsi muri icyo kigo abisobanura.

Ati “Ibyo ntabwo bishoboka, kuko sitasiyo iba ifite bateri ziba zirimo umuriro, wowe urumva sitasiyo yaba idafite bateri zuzuye, ntabwo bishoboka, ahubwo ikiba niba azanye bateri ya 20%, ntabwo bamuha iri 100% bamuha iya 80%.”

Kubijyanye n’amafaranga bacibwa iy’ikiguzi cya bateri bakabwirwa ko atageze muri sisiteme, Uwase abisobanura agira ati “Urumva niba bigeze Saa Sita z’ijoro atarishyura amafaranga y’uwo munsi akayishyura Saa munani za n’ijoro, nanone uwo munsi ari bwishyure, ya mafaranga biraba ari inshuro ebyiri, kuko ntabwo yigeze averisa muri wa munsi.”

Ku mwaka bagiye kumara batangiye gukora, Spiro ifite abamotari bagera kuri 300 mu muhanda, bakagira sitasiyo zisharija bateri 26 n’izindi zitanga serivisi 2, ziri mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

UBUNDI SE MWAFATAGA IBYO MUZI KO ATARI IGIPINDI

MUGURE IZA ESSANCE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

kara yanditse ku itariki ya: 31-03-2024  →  Musubize

Aba bamotari nibafashwe rwose kugirango ibibazo bafite bikemuke burundu. Kuko moto zabo ninziza!

Jean Michel yanditse ku itariki ya: 28-03-2024  →  Musubize

Ubusambo bw abahinde ko numva buteye imbere cyane

Mupicé yanditse ku itariki ya: 28-03-2024  →  Musubize

Ubusambo bw abahinde ko numva buteye imbere cyane

Mupicé yanditse ku itariki ya: 28-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka