Urubanza rwa Leon Mugesera ruzatangira kumvwa kuri uyu wa kane

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruzatangira kumva ibirego bishinja Leon Mugesera kuri uyu wa kane tariki 10/05/2012 isaa cyenda z’igicamunsi; nk’uko byatangajwe n’urwo rukiko uyu munsi tariki 09/05/2012.

Uru rubanza ruzatangira kumvwa nyuma y’inshuro nyinshi Leon Mugesera atifuza kuburana atanga impamvu ziburizamo urubanza. Ubwo urubanza rwe rwatangiraga, Mugesera yasabye guhabwa umwanya wo gushaka abamwunganira arayihabwa.

Nyuma yaho Mugesera yongeye kuzana indi mpamvu avuga ko adashaka kuburana mu Kinyarwanda avuga ko amaze igihe atari mu Rwanda akaba yaracyibagiwe. Urukiko rwanze ubusabe bwe bushingiye ku kuba ijambo yavugiye ku Kabaya mu mwaka w’1992 agamagarira Abahutu kwica Abatutsi yararivuze mu Kinyarwanda kitavangiye. Iryo jambo niryo pfundo ry’ibirego Mugesera akurikiranyweho.

Kuri uyu wa gatatu tariki 09/05/2012, Leon Mugesera yatanze impamvu z’uko adashoboye kuburana avuga ko ngo atararangiza kunywa imiti yandikiwe na Muganga avuga ko imutera isereri. Mugesera kandi avuga ko adafite dosiye yose ku rubanza rwe, ndetse akinubira ko Ubushinjacyaha bumubera imbogamizi yo kwihitiramo abunganizi yishakiye.

Mugesera n’umwunganira, Donat Mutunzi, basabye urukiko ko rwabaha iminsi 30 yo kwitegura. Nyiri kuburana avuga ko akeneye kubanza gukira neza, gusoma dosiye y’urubanza rwe ndetse no gushaka abamwunganira.

Umushinjacyaha Ndibwami Rugambwa avuga ko izi mpamvu zose Mugesera atanga nta shingiro zifite, ahubwo ngo ni ukwanga kuburana kuko nta kiruhuko Muganga yamuhaye kandi yanahawe iminsi ihagije yo gusubira mu birego aregwa.

Leon Mugesera w’imyaka 60, yahoze ari Visi Prerezida w’ishyaka MRND ryari ku butegetsi mbere y’umwaka w’1994. Yamaze imyaka irenga 19 mu buhungiro mu gihugu cya Kanada, ariko icyo gihugu kiza kumwohereza mu Rwanda tariki 24/01/2012 kugira ngo igihugu cye yahemukiye kimucire urubanza.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka