Mu Bufaransa haracyari abahakana bakanapfobya Jenoside

Ishami rya IBUKA mu Bufaransa riratangaza ko ryinjiye mu bijyanye n’imanza ku bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo kubanza kwita cyane ku bikorwa byo kwibuka kubera ko mu Bufaransa hari ikibazo gikomeye cyo guhakana no gupfobya Jenoside, hakaba hariyo n’abantu batazi ibyabaye mu Rwanda.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye abasaga Miliyoni imwe, nyamara hari abakomeje kuyipfobya no kuyihakana
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye abasaga Miliyoni imwe, nyamara hari abakomeje kuyipfobya no kuyihakana

Ibi ni ibyakomojweho mu gihe hakomeje urubanza rwa Dr. Munyemana Sosthène ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu gihe cya Jenoside akaba yari umuganga w’abagore mu Bitaro bya Kaminuza i Butare.

Perezida wa IBUKA mu Bufaransa, Marcel Kabanda, yagize byinshi agaragaza kuva batangira kugira uruhare mu manza nk’izi, ndetse agaragaza imbogamizi babonamo ndetse n’ibyakosorwa kugira ngo ubutabera butangwe byuzuye kandi mu gihe gikwiye.

Yavuze ko IBUKA France, itangaza ko yinjiye mu byo gukurikirana abashinjwa kugira uruhare muri Jenoside ku rubanza rwa kabiri rwari rwerekeye ba Burugumesitiri ba Kabarondo, Tito Barahira na Ngenzi Octavien.

Perezida wa IBUKA mu Bufaransa, Marcel Kabanda, yavuze ko iburanisha ry’imanza ku bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ryatinze kuko byasabye imyaka 20 kugira ngo urubanza rwa mbere ruburanishwe.

Ati: "Hano imanza zaratinze. Urubanza rwa mbere rwabaye mu 2014, bivuze ko hari hashize imyaka 20 nta rubanza ruhari nyamara hari amadosiye abitse mu rukiko."

Yakomeje avuga nubwo byasabye iyo myaka ingana gutyo, nyamara kurega abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside byatangiye mu 1995. Urubanza rwa mbere rwari urwa Capt. Simbikangwa, ndetse kuva icyo gihe hamaze kuba imanza esheshatu.

Kabanda yavuze ko impamvu nyamukuru yagiye ituma imanza zitinda kuburanishwa byatewe no kuba hariho ikintu cyo kutizera Leta y’u Rwanda, cyo kutizera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buhamya batanga, ariko agaragaza ko kuba imanza zaratangiye na byo ari ibyo kwishimira.

Ati: "Umuntu arashinjwa hano i Paris ariko abamwunganira cyangwa abacamanza ukumva baravuga ngo ntabwo twumva ibyo bariya bantu bavuga, mu Rwanda abantu barabeshya, Leta ya Kagame ibashyiraho igitutu, ntabwo bavuga ukuri bavuga ibyo babwiwe."

Kabanda yavuze ko hari ibyari bikwiye guhinduka, abashijwa bagacirirwa imanza aho bikekwa ko bakoreye icyaha, bigakorwa n’abacamanza bumva neza ururimi baburanamo, bazi n’umuco nyarwanda.

Ati: "Nka bariya bunganira abacamanza twagereranya n’Inyangamugayo z’iwacu ni abantu bafata muri rubanda nta kintu gifatika kigendeweho, ariko burya inyangamugayo zo mu Rwanda ntabwo zari zizi amategeko ariko zari zizi u Rwanda kandi zacaga imanza ku musozi zizi n’abo zicira imanza ndetse n’abapfuye. Naho abangaba bo baraza bakumva ibivugwa nyuma bakazavuga niba uvugwa ari umwere cyangwa niba atari we."

Yavuze ko ibyo abantu bitwazaga ku bijyanye n’amategeko yo mu Rwanda harimo igihano cy’urupfu, no guca imanza hadakurikijwe amategeko ibyo byose byavuyeho.

Kabanda yanagarutse ku cyo bitwaza bavuga ko amategeko ahana Jenoside yagiyeho nyuma y’uko iba, agaragaza ko Leta yakoze Jenoside itari gushyiraho amategeko ayihana kandi igambiriye kuyikora.

Ati: "Jenoside yakozwe na Leta, none se yari gushyiraho amategeko ahana Jenoside kandi igambiriye kuyikora kandi izi ko hari n’ibindi byabaye mu 1963 byakwitwa Jenoside? Leta yagombaga gukora ibyo ishoboye byose ngo ayo mategeko ntajyeho kuko yari izi ko yazacirwa urubanza hakurikijwe ayo mategeko kandi ari yo yayashyizeho."

Perezida wa IBUKA mu Bufaransa, Marcel Kabanda
Perezida wa IBUKA mu Bufaransa, Marcel Kabanda

Yakomeje avuga ko mu Bufaransa hari abaciriwe imanza nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi, ndetse kandi bikaba hakurikijwe amategeko yashyizweho nyuma yayo.

Kabanda yanagarutse ku mbogamizi zirimo n’iz’abatangabuhamya cyangwa abaregera indishyi bava mu Rwanda bagiye mu Bufaransa usanga ari n’ubwa mbere bageze muri icyo gihugu, bakagorwa n’ubuzima bahita bisangamo, asaba ko abashinjwa bajya bajyanwa mu Rwanda aho bashinjwa gukorera ibyaha bityo ntibirushye abatangabuhamya.

Ati: "Ibaze nkawe ari ubwa ubwa mbere uvuye mu Rwanda, ukubiswe n’imbeho, urabona ibintu utigeze ubona, baguhamagaye imbere y’abacamanza ngo ngaho tanga ubuhamya…......wowe urumva intambara waba urwana na yo kugira ngo uvuge ibintu byumvikana?"

Yakomeje agira ati: "Ibyiza bajya mu Rwanda bagacibwa imanza aho bashinjwa gukorera ibyaha n’abatangabuhamya ntibibarushye, bakavuga mu rurimi bumvikanaho kuko hari n’ubwo abasemuzi baba batumvise neza icyo yavuze bakabivuga nabi. Iyo umutangabuhamya erega atumva igifaransa ntiyahagarika usemura ngo amubwire ko asubiyemo nabi ibyo yavuze. Gusa abasemuzi ba hano bakora neza, ariko nanone kwirirwa hariya wumva ibintu bivugwa hari akantu kagucika."

Ku kijyanye no kuba imyaka ishize ari 30 Jenoside ibaye, mu manza esheshatu zabereye mu Bufaransa ababonye indishyi bakaba ari abo mu rubanza rumwe, hari icyizere ku barokotse Jenoside ku kuba bazabona indishyi baregeye cyangwa bazaregera bakazitsindira mu manza zindi zizakurikiraho, yavuze ko bizeye ko Leta ibyo yiyemeje byose izabikora.

Ati: "Twizeye ko Leta yiyemeje gutanga ibyo yateganyije ngo izi manza zibe izabikora. Imyaka ibaye 30, abakoze Jenoside nta mitungo bagifite cyangwa baranayigurishije ku buryo ntacyo bashobora gutanga. Gusa abatsindira indishyi niba ari benshi, abacamanza bazagera aho bajye bazigabanya kugira ngo bazakwirwe."

Ku mafaranga ntarengwa Leta yemeye gutanga angana n’amayero ibihumbi bitatu (asaga gato miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda), yavuze ko Leta y’u Bufaransa ari yo igomba kureba uko ayo mafaranga yakoreshwa neza akagirira akamaro abatsindiye indishyi.

Ati: "Indishyi y’akababaro ntabwo ari impano, abakorewe ibyaha barayikeneye. Bitabaye ibyo byaba ari nka bya bindi byabaye muri Loni ku manza za TPIR, aho abantu 60 baciriwe imanza ariko nta ndishyi z’akababaro zabayeho."

Ku bijyanye n’mutekano w’abatangabuhamya n’abarokotse Jenoside baba mu Bufaransa, Perezida wa IBUKA muri iki gihugu, Marcel Kabanda, yashimangiye ko nta bibazo bijyanye no kubahohotera byari byabaho mu buryo ubwo ari bwo bwose, kuko hari serivisi zijyanye no kubacungira umutekano.

Ati: "Nta bikorwa ndumva hano mu Bufaransa byo guhohotera abarokotse Jenoside mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ku bijyanye n’abatangabuhamya bava mu Rwanda cyangwa ahandi hirya no hino ku isi, hari serivisi ishinzwe kubacungira umutekano kuva bagera ino mpaka batashye. Nta kibazo cy’umutekano wabo gihari."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka