Itorero Christ Kingdom Embassy ryateguye igiterane kizafasha abantu kuzinukwa ibyaha

Itorero Christ Kingdom Embassy riyoborwa na Pastor Tom Gakumba ndetse na Pastor Anitha Gakumba, ryateguye igiterane bise ‘Kingdom Fresh Fire Conference 2024’ kizamara icyumweru kigasozwa ku munsi mukuru wa Pentekote.

Pastor Tom Gakumba na Pastor Anitha Gakumba, basobanuye byinshi kuri iki giterane giteganyijwe muri Gicurasi 2024
Pastor Tom Gakumba na Pastor Anitha Gakumba, basobanuye byinshi kuri iki giterane giteganyijwe muri Gicurasi 2024

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umushumba mukuru w’iryo torero, Pastor Tom Gakumba, yasobanuye ko icyo giterane ari ngarukamwaka, kikaba kigiye kuba ku nshuro yakwita ko ari iya gatatu, ariko ubundi ikaba ari iya kabiri.

Yagize ati “Cyatangiye mu 2022 ariko gitangira gitangiza itorero, icyo gihe nta Bakristo b’abanyamuryango b’iryo torero bari bakabayeho. Mu mwaka wa 2023 nabwo cyarabaye giteguwe noneho n’Itorero n’Abakristo ba Christ Kingdom Embassy. Kuri iyi nshuro kigiye kuba kuva tariki 12-19 z’ukwezi kwa Gatanu 2024.”

Pastor Tom Gakumba yasobanuye ko icyo giterane ngarukamwaka kigamije ibintu bitandukanye. Icya mbere, ngo ni igiterane cy’ivugabutumwa rigamije ububyutse, nk’uko mu izina ryacyo ‘Kingdom Fresh Fire Conference’, humvikanamo umuriro mushya, agereranya n’umuriro wa Pentekote.

Ati “Ibyanditswe byera bivuga ko Yesu Kristo amaze kuzuka yahuye n’abigishwa be, arababwira ati “ntimuzasohoke ngo mugire ibintu mujya gukora ahubwo muzategerereze hano i Yerusalemu kugeza mumaze guhabwa Umwuka Wera kuko ari we uzabaha imbaraga.”

“Iki giterane tugikura cyane cyane aho hantu, ari na ho n’insanganyamatsiko y’igiterane kuri uno mwaka iva, mu Byakozwe n’Intumwa 2:3-4, aho Intumwa zari mu cyumba cyo hejuru zifite isezerano Yesu yari yabahaye ryo gutegereza, nuko baza kumva umuriri umeze nk’umuriro, ibirimi by’umuriro biboneka kuri buri wese, batangira kuvuga mu ndimi nshya. Aho ni ho Itorero ryavukiye, ni na ho ryakuye imbaraga. Ivugabutumwa ryose tubona ryakwiriye ku Isi, ryabyawe n’imbaraga zasutswe ku bantu bari mu cyumba cyo hejuru bategereje.”

Ku bibaza niba umuriro wasutswe kiriya gihe ugikenewe no muri iki gihe, Pastor Tom Gakumba yavuze ko n’ubu ugikenewe, ati “Umuriro n’ubu turawukeneye kugira ngo itorero ryongere kugira imbaraga, abizera bambare imbaraga zo guhamya Kristo nta bwoba bafite, kugira ngo imirimo dusoma muri Bibiliya yakorekaga kiriya gihe n’ubu yongere ikorwe.”

Pastor Tom Gakumba ati “Icyo dusengera muri kino giterane, ni ukongera kubona umuriro usukwa, kubona abantu banukirwa n’ibyaha, kubona abantu bazinukwa ibyaha bakabivamo kandi bagatanga ubuhamya bashize amanga.”

Bishop Lamech Natukwatsa wo muri Uganda (ufite indabo) ni umwe mu batumiwe muri iki giterane
Bishop Lamech Natukwatsa wo muri Uganda (ufite indabo) ni umwe mu batumiwe muri iki giterane

Pastor Tom Gakumba avuga ko ibiterane nk’ibi byabanje byagize akamaro, ari na yo mpamvu bifuza kubikomeza. Avuga ko kuva babitangira byabahaye imbaraga zo kujya ahantu hatandukanye kuvuga ubutumwa. Nyuma yaho bagize ubukangurambaga bw’ivugabutumwa bise ‘3K For Jesus’ bisobanuye ibihumbi bitatu ku bwa Yesu.

Ni ubukangurambaga batangiye nyuma y’igiterane, aho bagendaga ahantu hatandukanye haba mu modoka, haba ku bo bakorana mu kazi gasanzwe, haba igihe umuntu ateze moto, akagenda abwira uwo bari kumwe ubutumwa bwiza bwa Yesu, icyo gikorwa kikaba cyarafashije benshi kwakira agakiza.

Ati “Nyuma yaho twaje gukomeza iryo vugabutumwa bitewe na wa muriro wasutswe, bitewe n’ububyutse twakuye muri cya giterane nk’iki cya Fresh Fire Conference.”

Mu bindi biterane bishimira bakoze bigatanga umusaruro harimo icyo bakoreye i Nyabisindu mu Murenge wa Remera, umunsi umwe hakizwa abantu 570 benshi muri bo barabatizwa.

Ati “Rero intego yacu y’iki giterane, ni ukubona Itorero rya Kristo ryongera guhembuka, rigasubizwa mu mbaraga, rikongera gutinyuka rigahamya Kristo, tukabona muri twebwe hari ibitangaza bifatika bikoreka, indwara zigakira nk’uko hari abo zakiriye mu giterane cy’ubushize, muzababona hano batanga ubuhamya, muzabona ibintu bikomeye Imana irimo ikora bitewe n’ibi biterane.”

Insanganyamatsiko y’igiterane cy’umwaka ushize wa 2023 yavugaga ‘The Same Power’ (za mbaraga), naho insanganyamatsiko y’igiterane cy’uyu mwaka wa 2024 ikaba ivuga ngo ‘The Same Fire’ (wa muriro [ni wo tugikeneye]).

Muri icyo giterane kandi hazizihizwa imyaka ibiri itorero Christ Kingdom Embassy rimaze.

Biteganyijwe ko icyo giterane kizamara icyumweru (kuva tariki 12-19 z’ukwezi kwa Gatanu 2024), kizabera i Kigali ku rusengero rwa Christ Kingdom Embassy ruherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko hafi y’inyubako yitwa Freedom House iri ku muhanda uva ku isoko rya Kimironko werekeza ahitwa kuri 12.

Pastor Tom Gakumba avuga ko abantu bose batumiwe muri iki giterane, baba abari i Kigali no mu Ntara, abari kure bakazashobora kugikurikira hifashishijwe ikoranabuhanga, kugira ngo abantu bose bazabashe kumenya ibibera muri icyo giterane.

Icyo giterane cyatumiwemo abavugabutumwa batandukanye barimo Bishop Ntayomba Emmanuel wo mu Rwanda, Bishop Lamech Natukwatsa uzaturuka muri Uganda, Prophet MD Shingange wo muri Afurika y’Epfo, Pastor Tom na Anitha na bo ubwabo, ndetse n’abahanzi n’amasinda y’abaririmbyi atandukanye.

Pastor Tom Gakumba n’umugore we Pastor Anitha Gakumba, usibye kuba bafatanya mu kuyobora Itorero Christ Kingdom Embassy, bazwi no mu nyigisho batanga ku muyoboro wa YouTube bise ‘Ese bipfira he?’ aho batanga inama ku bashakanye, abashinze ingo vuba ndetse n’abitegura kuzishinga.

Pastor Tom Gakumba n'umugore we Pastor Anitha Gakumba bafatanya kuyobora Christ Kingdom Embassy
Pastor Tom Gakumba n’umugore we Pastor Anitha Gakumba bafatanya kuyobora Christ Kingdom Embassy
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabona bazanye amabendera (flags) abili.Ukibaza niba ariyo azakiza abantu ibyaha.Na mbere ya 1994,habaga Ibiterane byinshi.Nyamara benshi mu ba nyamadini babiteguraga,bakoze genocide,hamwe n’abayoboke babo.Amadini aba yifotoza gusa,yishakira imibereho.Ngewe mbona idini ripfa kugerageza ari Abayehova bativanga muli politike no mu ntambara z’isi,kandi ntibasabe abayoboke babo amafaranga.Ikindi mbakundira,nuko bose bajya mu nzira bakabwiriza.Njyewe byananiye kuba umuyehova,kubera ko biruhije.Sinashobora kubwiriza ku zuba.Ariko ndabemera cyane.

ndemezo yanditse ku itariki ya: 29-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka