Kuri uyu wa kabiri tariki 17/08/2012, Urukiko Rukuru rwafashe iki cyemezo, nyuma y’uko Mugesera n’umwunganizi we bagaragarije urukiko ko badashobora kuburana kubera ko hari byinshi bitarasobanuka mu idosiye yabo.
Urukiko rwatangaje ko ruhaye Mugesera andi mezi abiri yo kwitegura urubanza kubera ko hari CD iriho paji zigera ku bihumbi 40 agomba gusoma mbere yo gutangira urubanza rwe.
Mugesera kandi yanasabaga ko Ubushinjacyaha aribwo bwamufasha kugira ngo izo nyandiko zivanwe kuri CD zishyirwe ku mpapuro, icyifuzo Ubushinjacvyaha bwamaganiye kure buvuga ko atigeze avuga ko ari umutindi.
Mugesera yari yagaragaje impamvu zigera kuri eshanu zituma atiteguye kuburana, harimo ikirego yatanze mu Rukiko rw’Ikirenga asaba ko ingingo ya 162 y’itegeko rirebana n’imanza zibanziriza izindi yakorerwa ubugororangingo.
Iyo ngingo ivuga ko urubanza rubanza rujuririrwa rimwe gusa mu gihe Mugesera we yasabaga ko yabasha kujurira inshuro irenze imwe.
Mugesera kandi yavugaga ko dosiye yahawe n’ubushinjacyaha ituzuye neza ndetse ikaba ifite n’impapuro zidasobanutse. Ibyo byiyongeraho n’indi dosiye igomba kuva ku Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), avuga ko nayo bayitegereza.
Icya kane avuga ko gishobora kumubangamira mu miburanishirize y’urubanza rwe, ni abagomba kumwunganira bageze kuri batanu, Mugesera avuga ko agomba kuburana ari uko bose bahageze.
Icya gatanu ni idosiye yaturutse muri Canada igizwe n’impapuro zigera ku bihumbi 40. Iyo dosiye bayimwoherereje kuri CD ariko avuga ko akeneye ko zashyirwa ku mpapuro kuko mashini ya laptop yahawe imaze iminsi ine imugezeho kandi ubuyobozi bwa gereza nabwo bukamurushya kuyibona.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|