Urukiko rw’Ikirenga rwasubitse isomwa ry’urubanza rurebana n’uko RIB isaka

Urukiko rw’Ikirenga rwasubitse isomwa ry’urubanza ku kirego kirebana n’ububasha bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu gukora amaperereza yo gusaka mu ngo no mu zindi nyubako nta mpushya zo gusaka zerekanywe.

Isomwa ry’urwo rubanza ryari riteganyijwe ku itariki 21 Nyakanga, rikaba ryimuriwe ku itariki 15 Nzeri 2023 kugira ngo habanze gukorwa irindi suzumwa ku ngingo zimwe na zimwe z’urwo rubanza.

Icyo kirego cyatanzwe muri Mata n’umwavoka witwa Edward Murangwa, agamije gusaba ko Urukiko rw’Ikirenga rusuzuma niba ububasha bwa RIB buri mu murongo umwe n’ingingo z’Itegeko Nshinga.

Umunyamategeko Edward Murangwa watanze ikirego
Umunyamategeko Edward Murangwa watanze ikirego

Nk’uko biteganywa n’itegeko ririho, abagenzacyaha ba RIB bafite ububasha bwo gusaka batitwaje impushya zibibemerera igihe hari impamvu zumvikana zituma hakekwa icyaha cyangwa ko hari ibikoresho byakoreshejwe mu gukora icyaha.

Impushya zo gusaka ni urwandiko rwemerera abashinzwe kubahiriza amategeko gusaka umuntu cyangwa inyubako runaka, rutangwa by’umwihariko n’umucamanza mu bihugu bimwe na bimwe.

Ikirego cya Murangwa gishingiye mbere na mbere ku kuba ngo gusaka bibangamira uburenganzira bwa muntu, bityo ubucamanza, ni ukuvuga urwego rwa Leta rushinzwe kugenzura uburenganzira bwa muntu, ngo rukaba rugomba kwemeza ibyo bikorwa.

Murangwa mu kirego cye avuga ko gusaka nta ruhushya rwatanzwe n’ubucamanza binyuranyije n’ingingo ya 43 y’Itegeko Nshinga igira iti "Ubucamanza ni umurinzi w’uburenganzira no kwishyira ukizana bya muntu. Iyo nshingano ikorwa hakurikijwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko."

Murangwa kandi avuga ko ingingo ya 23 y’Itegeko Nshinga, irinda ingo z’abaturage kuvogerwa keretse iyo bisabwe n’itegeko. Iyo ngingo iragira iti "Urugo rw’umuntu ntiruvogerwa. Nta gusaka cyangwa kwinjira mu rugo bigomba gukorwa nyirurugo atabyemeye, keretse iyo bikozwe hakurikijwe inzira zigenwa n’amategeko."

Mu rubanza ruheruka, abacamanza ba Leta bari bahagarariye Guverinoma mu rubanza ari bo Spéciose Kabibi na Petronille Kayitesi, basobanuye ko nubwo amashami ya Leta yigenga, arakorana, akizerana kandi aruzuzanya.

Batanze ingero z’ibindi bihugu aho impushya zo gusaka zijya zifatwa nko kuzuza umuhango, ndetse abacamanza rimwe na rimwe bagaha abagenzacyaha impapuro zitanditseho bagomba kuzuza igihe bari mu kazi kabo.

Murangwa ariko yamaganye iyo mikorere, avuga ko itubahiriza itegeko. Ati "Uruhushya rwo gusaka ni ingenzi cyane mu gutanga ubutabera. Niba umucamanza aruha abagenzacyaha ngo barwuzuze, ibyo ntabwo ari ubutabera, ubutabera nyabwo bureba impande zombi."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka