Cecile Kayirebwa yafashe icyemezo cyo kurega ikigo ORINFOR, hamwe n’andi maradiyo akorera mu Rwanda avuga ko yakoresheje indirimbo ze mu buryo bunyuranije n’amategeko, ndetse zinakoreshwa mu bucuruzi kandi nta burenganzira nyirubwite yatanze.
Uretse ikigo ORINFOR, ayo maradiyo yandi ni Isango Star, Contact FM, City Radio, Voice of Africa na Flash FM. Mu rukiko hagaragaye bamwe mu bayobozi b’aya maradiyo, ariko haburanaga ababunganira mu by’amategeko (avocats).
Uru rubanza rwatangiye mu mizi, impaka zikaba zari zose ku birebana n’abatangabuhamya ndetse n’ibimenyetso uruhande rwa Kayirebwa ruvuga ko rufite.
Uwunganira Kayirebwa Maitre Kizito Safali, yabwiye urukiko ko abatangabuhamya be bafashe amajwi y’ibiganiro by’ayo maradiyo, yumvikanamo indirimbo za Cecile Kayirebwa.
Abunganira aya maradiyo bamwe bagaragaje ko abo batangabuhamya atari ngombwa, kandi bashobora kuza babogamye ngo kuko bashobora kuba ari abo mu muryango wa Kayirebwa ari na we watanze ikirego.
Uwunganira Kayirebwa we yatangaje ko inenge z’abatangabuhamya zirebwa n’urukiko, ibyo bitabuza ko baza bakisobanura. Urukiko rwaje kwanzura ko abo batangabuhamya bazitaba ku itariki ya 14 Ukuboza, ari na bwo impande zombi zizongera kwitaba uru rukiko.
Ni urubanza rusobanuye byinshi ku birebana n’ibihangano cyane cyane indirimbo. Ni kenshi abantu bumva abahanzi basaba ko indirimbo zabo zumvikana ku maradiyo mu rwego rwo kubateza imbere, hakaba n’abavuga ko indirimbo zabo zikwiye kugurwa zikabeshaho bene zo, bakaba abahanzi b’umwuga nk’uko mu bihugu byateye imbere bimeze.
Amagambo ya bamwe mu bitabiriye uru rubanza, yagaragayemo kunenga no gushima Cecile Kayirebwa. Abamushima bavuga ko uru ari urugamba yatangije rwo guhesha abahanzi agaciro, bungukira mu mwuga wabo kuko hambere bitigeze bibaho.
Abamunenga bo bavuga ko Kayirebwa yari yarakoze amateka mu muzika nyarwanda kimwe n’abandi bakomeye, ariko ibyo kugana inkiko bishobora kumwambura iryo kamba, ngo kuko indirimbo ze zari zigamije guteza imbere umuco nyarwanda aho kubona inyungu z’ubucuruzi.
Christian Mugunga
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
NOSE SE KO HARI ABEMEZA KO WE UBWE HARI ABO YAHAYE URUHUSHYA RWO KUZICURANGA. Tuje tureka gusaza tutanduranyije cyane!!!!!!!!!!!!!!
ba musabe imbabazi,jye nzi neza ko ziriya ndirimbo za curangiwe abavandimwe be b’abanyarwanda, kandi turamukunda pe! kayirebwa n’imfura y’Irwanda ara baha imbabazi. ariko bibahe isomo ,bajye bubaha ibihangano by’abandi!
Ntibanirushye baburana, ahubwo basabe Cecile abagabanyirize ayo bariha. Ni imfura arabikora rwose. Ahubwo mu ma Radio hari iyo yibagiwe, ngirango ni cadeau d’anniversaire yabahaye shenge! Cecile ni Umuhanzi, Kayizari ibye, Kayirebwa ibye.
P.S. Nohereje message nunva Tarihinda.
bibere isomo nundiwese ushaka kungukira kuri mugenziwe,ubwose nka radio station runaka,iyo abacuruzi baje babagana ngo mubamamarize ibicuzwa byabo,mwarangiza
mugakoresha indirimbo y’umuhanzi runaka mukwamamaza,ntamasezerano mufitanye nuwo muhanzi ubwo murumva atari ugusubiza inyuma nyirindirimbo?nimureke ubutabera bukore akazi bushinzwe buca umuco wokudahana.
Gusa ibyoKayirebwayakoze, nibyo. kuko iyo ukoze ikintu ubugirango kiguteze imbere.nibareke ubutabera bukore akazi kabwo.
Byumvikane neza kandi bisobanuke, Kayirebwa ntarega amaradiyo gucuranga indirimbo ze oya, ahubwo arega amaradiyo gukoresha indirimbo ze mu kwamamaza ibicuruzwa, byinganda n’abacuruzi, bakoresha ibihangano bye.
Ama Radiye yakoze nabi kutumvikana na Kayirebwa bikarangira, abajyanama babi nubundi niko babaye bayobya uwo bagira inama n’one bashoye amaradiyo mu manza, guhakana umutangabuhamya nukwigiza nkana kuko ibiganiro biba bifite uko byaciye ku maradiyo ubwose ibyatambutse bazabinyogera hehe? kandi kwamamaza bigira gahunda ntago ari umuntu wese uza ngo yamamaze erega kwibeshya bibaho ariko ubwumvikane ningobwa. ahubwo ama Radiyo yitonde kuko nabo hanze baraza kubarega, inzira z’ubusamo zararangiye murye duke bwana.
Sinemeranya n’abanenga Kayirebwa kuko abamabamaza ibicuruzwa byabo baba bashaka amafranga, abakoresha indirimbo ze nabo baba bashaka icyo barya nukuvuga ko bagomba kwishyurwa, bityo rero amaradiyo naregwa gucuranga indirimbo ze araregwa gukoresha indirimbo ze mu kwamamaza, ababivuga birumvikana nabazikoresheje bamamaza bivanga ibitavangika.
None se ateye ikirenge mu cya wa wundi wavuze ngo MTN ikoresha Biracyaza??Gusa ibya Kayirebwa birasobanutse nta mpamvu yo kumucurangira indirimbo nta contract bagiranye
Sinemeranya, n,abumvako Kayirebwa yakomeza gukorera mugihombo.yasusurukij,abanyarwanda,kuba tukimufite ,nk,umuhanzikazi w,umunyarwanda kazi,bikwiye kudushimisha.ntidukwiye kwirengagizako,Isi yanone,umunt,abeshwaho n,akaz,akora.nicyimwe n,uko bajyabavugako cyer,Amata, atacuruzwaga.ntampamvu yo kuneng,uwacuruj,ibihangano,tujye dutandukany,ibya kera,n,iby,ubu.