Umunyeshuli wa NUR wishe nyina arasabirwa igihano kiruta ibindi

Ubushinjacyaha bw’urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza busasabira gufungwa burundu umunyeshuri wa kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) Kubwayo Donat ukomoka mu murenge wa Nkomane mu karere ka Nyamagabe uheruka kwica nyina amukase ijosi.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Mugabo Déo Lambert muri urwo rubanza rwabaye tariki 25/04/2013 bwatangaje ko tariki 19/04/2013 Kubwayo Donat yahengereye nyina umubyara agiye ku isoko kugurisha amashaza amugenda inyuma afite icyuma gikata ubwatsi bw’amatungo (najoro) maze ageze mu ishyamba ahiherereye amukata ijosi.

Mushiki wa Kubwayo Donat wumvishe induru ya nyina agatabara mu maguru mashya nawe ngo yashatse kumwivugana ariko kubera ko umunsi we utari wageze yamukomerekeje gusa akaboko; nk’uko ubushinjacyaka bwakomeje bubimurega.

Kubwayo yemera ko icyo cyaha yagikoze yabigambiriye ariko hari aho agera nawe akicuza impamvu yatumwe yica nyina. Asobanura ko uwo mugambi mubi yawutewe n’uburyo nyina umubyara yamufashemo nabi kuva mu bwana bwe kugeza aho agereye muri kaminuza.

Ngo nyina ntiyigeze ashimishwa n’imyigire ye kuko yahoraga amuteranya kuri se ngo aho kumuha amafaranga y’ishuli byarutwa n’uko yayajyana mu kabari akayatsindayo nk’uko Kubwayo Donat yabisobanuriye urukiko.

Kubwayo Donat ukurikiranweho kwica nyina.
Kubwayo Donat ukurikiranweho kwica nyina.

Ubwo bwisobanuro bwe bwabeshyujwe n’abatangabuhamya bavuze ko nta kintu nyina umubyara atamukoreraga ngo kuko na nyuma yo kumwica yari amaze iminsi amuhaye amafaranga 5000 ngo ashobore kuyifashisha asubiye ku ishuli.

Abo batangabuhamya be banavuze ko kuba Kubwayo Donat akimara kwica nyina yarahise yijyana ku buyobozi bw’umurenge wa Nkomane avukamo byatewe n’uko mushiki we yari yamubonye n’uko nawe abibonye atyo ahitamo kwigemura.

Hashingiwe ku byo igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ku cyaha cy’ubwicamubyeyi mu ngingo yacyo ya 141 ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu ari nacyo gihano kiruta ibindi.

Nyir’ubwite ntacyo yavuze kuri icyo gihano yasabiwe n’ubushinjacyaha ahubwo yasabye imbabazi umuryango nyarwanda ndetse n’abavandimwe be yambuye umubyeyi wabo nawe atiretse.

Isomwa ry’urubanza rwa Kubwayo Donat rizaba tariki 30/04/2013 saa yine za mu gitondo ku cyicaro cy’urukiko rukuru, urugereko rwa Nyanza nk’uko byatangajwe na Manirakiza Emmanuel perezida w’imiburanishirize yarwo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

umunsi mwiza kandi mugire amahoro.

Murakoze.

Musoni Victor. yanditse ku itariki ya: 10-04-2020  →  Musubize

MBERENAMBERE NAGIRANGO MBASHIMIRE KUBWAMAKURU MEZA MUTUGEZAHO ADUFASHA MUBUZIMA BWACU BWABURI MUNSI SO MUKOMEREZAHO THANKS IWISH YOU SUCCESS IN YOUR JOB

IRAKIZA DEO yanditse ku itariki ya: 1-05-2013  →  Musubize

Ibi Donat yakoze ni agahomamunwa yaradusebeje twebwe intore z’imparirwamihigo ,munyemerere mpe ubutumwa urubyiruko rwa Nyamagabe" Ntore z’imparirwamihigo mureke dufatanirize hamwe twongere twibukiranye indangagaciro ziranga umunyarwanda bityo ijabo riduhe ijambo."

INGABIRE yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

nukuri birababaje

nkikabahizi janvier yanditse ku itariki ya: 28-04-2013  →  Musubize

Noneho abacamanza bamvanyemo ni ukuri!Umuntu nkuyu mbere yo kumucira urubanza hagombye kubanza gusuzuma niba ari muzima!Naho ubundi wasanga ari murwayi pe!

migambi yanditse ku itariki ya: 27-04-2013  →  Musubize

Uyu mukecuru Imana imuhe iruhuko ridashira.Gusa urubyiruko rwose inama irufashe hatazagira nundi ukora amahano nkaya. Gusa birababaje kwicwa nuwo wonkeje. jye Ndabona uyu ari umupfu mubandi kuko ntabwo umuntu muzima yakora nkibi. Ikindi ndasabira abazabana nawe muri gereza kuko nabo ndabona yabahitana si umuntu ni impyisi.

Placide yanditse ku itariki ya: 27-04-2013  →  Musubize

abandi barababuze uyu muvunamuheto arabirenza sha amezi icyenda yamaze atwite iyi ngetura irayibuka igise cyo yamugiriyeho iracyibuka yo kicwa n’agahinda ahubwo abo bazafunganwa nabo bararye ari menge kuko azabata ku munigo akwiriye gufungirwa mu mazi anywa icyayi cy’inkoni ijana za bri mu seso yogaceza amakuru.

NELLY yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

yewe ntabwo ari umuntu ahubwo yigize igisimba kwica nyina!wamubyeyi we imana iguhe iruhuko ridashira!

umulisa yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

donat bamujyane indera kuko byanze bikunze ashobora kuba arwaye mentally.

DIEGO yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

Bene data ntimukaajye mubona ibintu nkibi ngo mupfe kubireka kuko nibitwereka aho isi igeze,isi iraducira amarenga sinzi niba mubibona,ibi nibitugaragariza ko irikugera kwiherezo ryayo,urukundo rwarakonje,ntamahoro ari mwisi nawe tekereza kubona umuntu yica umubyeyi wamugiriye kubise,nugusenga

munyana yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

ntibikwiye kumuntu wize bigeze aho kwihekura nyina yara mutwise ame zi icyenda bamukurikirane barebebe impamvu kuko ntibisanzwe mumuco wa kimuntu

yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

Njye nari ngize byibuze ngo bamusabiye gufungwa burundu y’umwihariko. Urebeye ko uwo muntu ari supposed kuba an opinion leader, umuntu abaturage bareberaho, yakoze igikorwa cyanduza societe, kugihana kuburyo bw’umwihariko nibyo byakuraho influence y’icyaha cye ku bandi bantu.

Haba yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka