Ubufatanye burakomeza kugira ngo Kayishema aburanire mu Rwanda - Serge Brammertz

Umushinjacyaha Mukuru w’Urugereko rw’Urukiko Mpuzamahanga rushinzwe gukurikirana abakoze Jenoside mu Rwanda (IRMCT), Serge Brammertz, aratangaza ko hazakomeza kubaho ubufatanye n’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, kugira ngo Kayishema Fulgence aburanishirizwe mu Rwanda.

Serge Brammertz na Aimable Havugiyaremye, basobanuriwe ubutwari bw'abana b'i Nyange
Serge Brammertz na Aimable Havugiyaremye, basobanuriwe ubutwari bw’abana b’i Nyange

Serge Brammertz avuga ko mu byumweru bibiri biri imbere bazasura Afurika y’Epfo, bagiye gutegura ibikenewe kugira ngo Kayishema avanwe muri icyo gihugu yafatiwemo ajyanwe i Arusha muri Tanzania, aho azava azanwa mu Rwanda, ngo akurikiranweho ibyaha bya Jenoside akekwaho.

Mu ruzinduko yagiriye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange, Umushinjacyaha Brammertz, yavuze ko ari byiza kwigerera ahabereye icyaha ngo ubushinjacyaha burusheho gucukumbura ibimenyetso, no kuganira n’abarokotse Jenoside kuko ari bo bakeneye ubutabera.

Yabemereye ko nyuma yo gufata Kayishema, ubu arimo kuburana ku byaha byo gukoresha inyandiko mpimbano muri Afurika y’Epfo, nyuma akaba azoherezwa i Aruhsa kuko yashakishwaga n’ubushinjacyaha bwa IRMCT.

Agira ati “Hari ibirimo gukorwa muri Afurika y’Epfo kuko ubu arimo gukurikiranwa n’ubushinjacyaha bw’icyo gihugu, kubera ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano zirimo ibya ngombwa by’inzira n’ibimuranga, agamije gushaka ubuhungiro muri Afurika y’Epfo, ubwo nibyo yabanje gukurikiranwaho.”

Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye avuga ko ibimenyetso bya IRMCT bizazanwa mu Rwanda ngo byunganire mu birego Kayishema ashinjwa
Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye avuga ko ibimenyetso bya IRMCT bizazanwa mu Rwanda ngo byunganire mu birego Kayishema ashinjwa

Ati “Ubwo natwe twiteguye guhita dukorana na Afurika y’Epho mu kumwohereza i Arusha muri Tanzania, akabona gukorerwa dosiye imuzana i Kigali. Icy’ingenzi rero ni uko yafashwe, naho igihe azazira byo ni mu mezi make yaba angahe, ariko ni igihe gito kandi nizeye ko inzego z’ubuyobozi za Afurika y’Epfo zizadufasha kugira ngo mu minsi mike, abe yagejejwe mu Rwanda”.

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye, avuga ko hazakomeza kubaho ubufatanye mu gushakisha ibimenyetso bishinja Kayishema Fulgence, dore ko hari ibyo Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bufite, ariko hakaba hazabaho no gutanga ibimentetso bifitwe n’ubushinjacyaha bwa IRMCT.

Agira ati “Imikoranire myiza isanzweho kuko hari ibimenteso bafite natwe hari ibyo dufite, tuzabihuza n’iby’ubushinjacyaha bwa IRMCT, kuko twebwe ibya Kayishema ibyinshi turabifite, byose bizagenda neza”.

Ku kijyanye no kuba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bifuza ko Kayishema yazaburanishirizwa aho yakoreye icyaha, avuga ko hazakurikizwa ibiteganywa n’amategeko kugira ngo abakeneye ubutabera babuhabwe, kandi n’ukurikiranyweho icyaha ahabwe uburenganzira bwe.

Yanditse mu gitabo cy'abashyitsi ku rwibutso rwa Nyange
Yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ku rwibutso rwa Nyange

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyange bashimiye Umushinjacyaha Brammertz, wabazaniye inkuru nziza yo guta muri yombi Kayishema, bavuga ko nabo biteguye gufasha ubutabera gutanga ubuhamya no kugaragaza ibimenyetso by’uko yakoze Jenoside.

Kayiseham Fulgence yari umukozi wa Komini, ushinzwe ubugenzacyaha muri poilisi ya Komini Kivumu aho yakoreye Jenoside, akaba yari akomeje kwihishahisha hirya no hino ashaka ubuhungiro, aho yaje gutabwa muri Yombi mu Gihugu cya Afurika y’Epfo.

Umushinjacyaha Brammertz yanasuye Igicumbi cy’Intwari cya Nyange, aho yasobanuriwe ubutwari bwaranze abana b’i Nyange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka