Rutsiro: Abayobozi b’ishuri bari bafunzwe bagiye gukurikiranwa bari hanze

Urukiko rwisumbuye rwa Karongi rwategetse ko abayobozi b’urwunge rw’Amashuri rwa Murunda (G.S Murunda) ruherereye mu Murenge wa Murunda ho mu Karere ka Rutsiro bari bafunzwe bakurikiranwa bari hanze.

Abayobozi bari bafunzwe bazira kunyereza Sima yagenewe kuba iri shuri ni uwari umuyobozi w’iryo shuri, Kanyamahanga Eugène, umucungamutungo waryo Niyitanga Clement ndetse n’uwari ushinzwe amasomo, Uwimana Martin, aba bose bakaba bagomba gukurikiranwa bari hanze nyuma y’uko urukiko rw’ibanze rwa Gihango ruri mu Karere ka Rutsiro rubasabiye gufungwa iminsi 30 bakajuririra iki cyemezo.

Aya makuru yemezwa na Bisangwabagabo Sylvestre, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda agira ati “nibyo koko kuri uyu wa mbere (tariki ya 09/02/2015) urukiko rwemeje ko abari bafunzwe bayoboraga GS Murunda bakurikiranwa bari hanze”.

Aba bayobozi bafunzwe tariki ya 12/01/2015 bakurikiranyweho kunyereza Sima yari yaragenewe kubaka ibyumba by’amashuri bishya ikabakaba imifuka 160.

N’ubwo ariko bafunguwe by’agateganyo mu minsi ishize bari basimbujwe by’agateganyo ku buyobozi bw’ishuri.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka