Ruhango: Abaturage barasabwa kutihanira ahubwo bagakumira ibyaha bitaraba

Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, barasaba abaturage kwirinda kwihanira ahubwo bagakumira ibyaha bitaraba, mu rwego rwo kwirinda ubwicanyi buturuka ku makimbirane mu miryango.

Rusumbabahizi yazanwe mu rukikiko aburana yemera icyaha akanasaba imbabazi
Rusumbabahizi yazanwe mu rukikiko aburana yemera icyaha akanasaba imbabazi

Bitangajwe nyuma y’uko umugabo witwa Rusumbabahizi wo mu Karere ka Ruhango, yishe umugore we wari utwite inda y’amezi atanu, amuziza ko ahora amwaka amafaranga kandi akabikora mu buryo bumubangamiye.

Mu rubanza rwaburanishirijwe mu ruhame ku wa 05 Kamena 2023, ku kibuga cy’umupira kiri inyuma y’ibiro by’Akarere ka Ruhango, Rusumbabahizi yemeye ko yishe anigishije igice cy’inzitiramibu umugore we.

Abantanze ubuhamya imbere y’umucamanza, bagaragaje ko bari basanzwe bazi ko uwo mugabo ahohotera umugore we, ariko nta wigeze amugira inama yo kujya mu buyobozi cyangwa ngo ayo makuru atangwe, uwo muryango uganirizwe cyangwa babatandukanye.

Aho niho inzego z’umutekano zihera zisaba abaturage kugaragaza buri kimwe babona kibangamiye umutekano w’undi, kuko iyo ibyago bibaye bigira ingaruka ku muryango mugari.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, CIP Muhirwa John, avuga ko kuba Rusumbabagenzi yarishe umugore we amuziza ko amwaka amafaranga yo guhaha, bitumye agiye gufungwa igihe kirekire ntagire icyo azongera kumarira umuryango we n’Igihugu muri rusange, agasaba abaturage kwirinda kwihanira.

Agira ati “Mutinyuke mutubwire ahari amakimbirane mugaragaze ko abo bantu batabanye neza tubafashe, turagira inama abantu bihanira, bagira umujinya uvanze no kunywa inzoga mukicecekera kugera umuntu yishe undi. Iyo hamenyekana amakuru ku gihe aba yaraganirijwe, kandi mwumvise ko abatanze ubuhamya bavuga ko bari basanzwe bazi ko afitanye amakimbirane n’umugore we”.

CIP Muhirwa John yasabye abaturage kureka kwihanira
CIP Muhirwa John yasabye abaturage kureka kwihanira

Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Amajyepfo, Kamarampaka Consolée, avuga ko amakimbirane ya Rusumbabahizi n’umugore we, akomoka ku bintu bibiri birimo gukoresha nabi umutungo bitumvikanyweho mu rugo, kandi nacyo ari icyaha gihanwa n’amategeko, no kuba uwo muryango warimo urwikekwe rwo gucana inyuma, dore ko hari abatangabuhamya babigaragarije urukiko, ko uwo mugabo yari yaracyuye undi mugore n’ubwo uregwa we abihakana.

Kamarampaka avuga ko icyaha cy’ubwicanyi gishobora kwirindwa kuko kibanza kigategurwa, kandi kikagira ingaruka ku bantu benshi harimo n’umuryango w’uwakoze icyaha.

Agira ati “Ni amaboko y’Igihugu aba abuze, umuturanyi na we ingaruka zimugeraho kuko ibyagakoreshejwe mu bindi bikorwa by’iterambere biratakazwa ku wakoze icyaha kandi ntacyo agiye kwinjiza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, avuga ko usibye kwemera ibyabaye biba bidasubira inyuma, kugira umuntu mu muryango wakoze icyaha cy’ubwicanyi biteye ipfunwe, kandi bibabaje ku bamukomokaho.

Asaba abashakanye kwirinda guhangana no guhishira ihohoterwa rikorerwa umwe muri bo, kuko ari ho hava intandaro yo kuba umwe yakwica undi nyamara amategeko ateganya ko, iyo abashakanaye bananiranwe icyiza ari ugutandukana ubuzima bugakomeza.

Agira ati “Ntawe ukwiye kwizirika ku wundi ngo hato adaseba, amategeko yacu ateganya ko abantu batandukana iyo byanze, kuko kubana ni amahitamo meza y’abantu babiri, iyo hatarimo guhitamo neza ntibikunda, ntawe rero ukwiye kwizirika ku wundi”.

Mukangenzi avuga ko kubana byanze abantu bafashwa gutandukana aho kwicana
Mukangenzi avuga ko kubana byanze abantu bafashwa gutandukana aho kwicana

Abaturage b’Akarere ka Ruhango bari bitabiriye urubanza biyemeje ko bagiye kurushaho kugaragaza ihohoterwa rikorerwa mu miryango, kuko nabo babajwe no kuba umuturanyi wabo yarihekuye.

Rusumbabahizi ukurikiranweho kwica umugore we, yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa burundu, nk’uko biteganywa n’amategeko y’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha ku cyaha cy’ubugome bukabije, urubanza rwe rukazasomwa tariki ya 09 Kamena 2023 n’ubundi aho rwaburanishirijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ako gasamunyiga iyo bakarasira imbere yabaturage itegeko ritarahinduka ngo uwishe umuntu nawe yicwe kumugaragaro ntibiteze kuzahagarara kubigisha ntumumaro utazi ko kwica ali icyaha ninde!

lg yanditse ku itariki ya: 7-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka