Nyamagabe: Batatu bakurikiranyweho kwica no kwiba basabiwe kuba bafunzwe by’agateganyo

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyamagabe bwasabiye Ukwizagira Gaspard uzwi ku izina rya Nyamacenga, Nzasabimfura Emmanuel uzwi nka Alfred na Ntibitonda Félix bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi n’ubujura kuba bafunzwe by’agateganyo mu gihe iperereza kuri ibyo byaha rikomeje.

Aba bagabo bakurikiranyweho kwica abana b’abakobwa batatu bagakomeretsa n’undi w’umuhungu ndetse bakiba n’ihene ebyiri n’intama imwe, ibyaha byakozwe tariki ya 29/12/2013 mu masaha ya saa sita mu mudugudu wa Bisharara, akagari ka Nyarwungo umurenge wa Nkomane mu karere ka Nyamagabe.

Ubwo bagezwaga imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe kuri uyu wa kane tariki ya 09/01/2014, Butera Oscar, umushinjacyaha uyobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyamagabe yabwiye urukiko ko aba bagabo batatu bagiye mu ishyamba rya Nyungwe ahateye ibiti bya Pinusi basanga abana bane baragiye ihene n’intama maze batangira kubica bakoresheje ibyuma n’umuhoro bagamije kwiba aya matungo kugira ngo bitazamenyekana.

Abo bana ni Nyiranzacahinyeretse Marie w’imyaka 10, Mukashema Marigarita nawe w’imyaka 10, Uwizeyimana Emmerance w’imyaka umunani, na Ndabamenye Simeon w’imyaka 12.

Aba bakobwa batatu bakerewe amajosi bakanaterwa ibyuma mu nda bahise bitaba Imana naho Ndabamenye nawe bari bakereye ijosi bakanamutera icyuma mu nda ntiyapfa ubu akaba akiri mu bitaro bya Mugonero mu karere ka Karongi.

Ukwizagira yemeye ibyaha akurikiranyweho avuga ko ari Ntibitonda waje kubareba ngo ajye kubaha ikiraka abahembe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10, bagasanga ari ukwica abo bana bagamije gutwara amatungo ngo bajye kuyagurisha bityo babone amafaranga y’umunsi mukuru.

Nzasabimfura nawe yemeye uruhare rwe mu bwicanyi bw’abo bana ariko akavuga ko mu gutwara amatungo no kujya kuyagurisha nta ruhare yabigizemo.

Ntibitonda we ahakana ibyaha byose ashinjwa akavuga ko aho byabereye atigeze anahagera uwo munsi, akavuga ko ahubwo afitanye amakimbirane na Nzasabimfura kuko yamufashe kenshi yiba akamushyikiriza ubuyobozi bityo we na murumuna we Ukwizagira bakaba bamubeshyera.

Impamvu zituma bakurikiranwa ubushinjacyaha bwagaragaje harimo inyandiko mvugo z’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha aho abakekwa bamwe bemeye icyaha ndetse bagashinja ubihakana, raporo zo kwa muganga zerekana ko abapfuye bazize gutakaza amaraso menshi nyuma yo gukomeretswa, inyandiko z’abatangabuhamya babajijwe ndetse n’ipantaro ya Ntibitonda basanze iriho amaraso, n’ubwo avuga ko ari ay’inka bari babaze muri iyo minsi.

Hashingiwe ku buremere bw’ibyaha bakekwaho, ubushinjacyaha bwasabye ko baba bafunzwe by’agateganyo ngo batazatoroka ubutabera ndetse ntibanabashe kubangamira iperereza rikomeje.

Umucamanza Gisaro Jean Paul wari uyoboye uru rukiko yatangaje ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo uzatangazwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/01/2014 saa tanu z’amanywa ubwo uru rubanza ruzaba rusomwa.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka