Muhanga: Umugabo uherutse kwivugana abantu batatu yakatiwe burundu

Yohani Uwihoreye wari uzwi ku kabyiniriro ka “Bisazi” wari utuye mu mudugudu wa Mututu mu murenge wa Nyarusange uherutse kwivugana abantu batatu mu masaha ya saa sita z’ijoro rya tariki 28/05/2013 yakatiwe igifungo cya burundu n’urugereko rw’urukiko rukuru rw’i Nyanza.

Uwihoreye w’imyaka 31 y’amavuka yari yubatse afite umugore n’abana barindwi, ubwo yakatirwaga tariki 18/06/2013 akaba atigeze aboneka mu rubanza rwe.

Uyu mugabo yishe aba bantu ubwo yageragezaga gushaka uko yakwivugana umukuru w’umudugudu wamutanzeho amakuru avuga ko yatemye ibiti ku buryo butemewe.

Abo yivuganye ni Rugaragaza John na Habiyaremye Emmanuel aho banyweraga inzoga mu kabari ko ku gasantere ndetse n’undi mugabo wabonye agiye kwivugana umukuru w’umudugudu wabo ashaka kumubuza nawe ahita amwivugana agwa aho.

Uyu mugabo yari yahamijwe icyaha cyo gutema ishyamba rya Leta atabifitiye uburenganzira bituma acibwa amande y’amafaranga ibihumbi 50. Ngo yahise yishyiramo umukuru w’umudugudu kuko ariwe wamutanze ku murenge.

Icyaje kugaragara ngo ni uko ubwo Uwihoreye yicaga aba bagabo ngo yaje ashaka kwica umukuru w’umudugudu, aba bandi baza kubigenderamo.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka