Arasabirwa gukurikiranwa afunzwe nyuma yo kubyara umwana akamuta mu bishingwe

Ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza tariki 30/05/2012 bwasabiye Mukandori Odette ifungwa ry’agateganyo ry’iminsi 30 ku cyaha akekwaho cyo kwihekura ubwo yabyaraga umwana w’umukobwa akamujugunya munsi y’urugo aho asanzwe amena ibishingwe.

Ubushinjacyaha buhagarariwe na Mpozayo Radjab bwavuze ko Mukandori Odette yabyaye umwana w’umukobwa tariki 19/05/2012 hanyuma tariki 20/05/2012 aboneka yatawe mu bishingwe.

Byaje kumenyekana ubwo abana be babonaga umwana muri ibyo bishingwe bagatera hejuru bavuza induru bagira bati: “Mama yabyaye”. Abantu bumvishe izo nduru bihutiye kujya kureba basanga urwo ruhinja koko rwatawe mu bishingwe.

Impamvu zikomeye ubushinjacyaha bushingiraho busabira Mukandori Odette ifungwa ry’agateganyo mu gihe bakinonosora dosiye ye n’uko ubwe icyo cyaha acyemera ariko ku rundi ruhande agahakana ko atazi impamvu yatumye yihekura.

Mukandori yashimangiye ibyo ubushinjacyaha bwavuze ariko akomeza gutsimbarara avuga ko atazi impamvu yatumye yihekura. Yasabye ko yakoroherezwa agakurikiranwa ari hanze ya gereza bityo bikamufasha kwita ku bandi bana afite bakiri bato.

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwatangaje ko isomwa ry’icyemezo rwafashe kizatangazwa tariki 31/05/2012 saa munani z’amanywa.

Mukandori Odette yavutse mu w’1976 akaba yari atuye mu mudugudu wa Burima mu kagari ka Burima mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango; nk’uko Uwamahoro Chantal umwanditsi w’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana yabivuze asomera uregwa imyirondoro ye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka