Abana 4 batwitse ES Byiamana bahamijwe icyaha bahanishwa gufungwa

Abana batatu muri bane bashinjwaga gutwika ishuri Ecole des Sciences Byimana riherereye mu Ruhango, bakatiwe imyaka ibiri y’igifungo undi akatirwa umwaka umwe n’igice n’urukiko rwisumbuye mu Karere ka Muhanga.

Mu isomwa ry’uru rubanza ryabaye tariki 27/06/2013, umucamanza Bernadette Mukansanga yavuze ko bashingiye ku ngingo zitandukanye zishinja n’izishinjura aba banyeshuri ku mpande zombi. Urubanza rukaba rwabaye mu minota 30.

Urukiko rwahamije Irené umugambi wo gutwika no kuwushyira mu bikorwa mu gihe mugenzi we witwa Gaus yahamijwe icyaha cy’ubufatanyacyaha ngo kuko yaherekeje Irené kugura ikibiriti cyakoreshejwe mu gutwika inshuro ebyiri. Aba bombi bahawe igifungo cy’imyaka ibiri.

Urukiko kandi rwatangaje ko Mubaraka na Theoneste bahamwe n’icyaha cyo guhishira kuko bari bazi abatwika amacumbi ariko bagatinda kubivuga kugeza aho icumbi ritwikwa ubwa gatatu.

Mubaraka urukiko rwamuhanishije imyaka ibiri n’igice kuko atavuze abatwikaga icumbi kandi abazi ngo akaba yarahisemo kubishyuza inkweto ze zahiye kandi ngo no mu rubanza akaba yarabihakanye.

Theoneste ni we rukumbi wahawe igihano cyo gufungwa umwaka n’igice kuko yemeye icyaha mu iburanishwa ku rwego rwa mbere.

Nk’uko byumvikanye mu isomwa ry’urubanza, urukiko rwanze isubikagifungo ku bihano byahawe aba banyeshuri nk’uko byasabwaga n’uruhande rw’ubwungazi. Rukaba rutanga impamvu z’uko bigenze bityo nta somo ryaba rihawe aba bana kubera uburemere bw’amakosa bakoze.

Kuri Mubaraka na Theoneste bahishiriye icyaha urukiko rwatangaje ko bahanwa n’ingingo ya 77 mu itegeko numero 398 mu gitabo cy’amategeko ahana, ibahanisha igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu.

Uko ari bane nta n’umwe waciwe indishyi z’ibyangijwe. Urukiko rwabategetse kuriha amagarama y’urubanza 50300 mi gihe cy’iminsi umunani uhereye igihe urubanza rwasomewe.

Ubwo batabwaga muri yombi na Polisi y’igihugu bari batandatu babiri muri bo bakaba bararekuwe kuko imyaka bari bafite itabemereraga kugezwa imbere y’ubutabera. Perezidante w’urukiko akaba yatangaje ko amakuru bayatanze ubwo bari mu bugenzacyaha.

Aba bana batangaza ko icyatumwe batwika iri shuri ari uko ngo batari bishimiye kuhiga kuko ngo bashakaga kwerekana ko hari umutekano muke n’imibereho mibi.

Iri shuri ryatwitswe inshuro eshatu : bwa mbere hari tariki 23/04/2013, ubwa kabiri tariki 20/05/2013, ubuheruka hari tariki 02/06/2013.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Icyo aba bana bavuga jye mbona ko atariyo mpamvu yo gutwika iperereza rikomeze hagomba kuba hari ababyihishe inyuma

NDAHORO yanditse ku itariki ya: 1-07-2013  →  Musubize

Ariko nkubu hagize ukora ubushakashatsi ku nkomoko yaba bana? Ikigaragara cyo ni uko bavuka ku babyeyi bakomeye nka ba afande cyangwa abasenateri nabadepite! Iyo bakiba benengofero bari gufunganwa nababyeyi babo. Reka banatwike gereza ahubwo ibyo biterahamwe byose bishiriremo dore ko byigenje!!! Bazabajyane i Mpanga

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

Gufunga bariya bana ntibihagije, babashyire mukigo ngororamuco kuburyo bibera abandi bana isomo.babajyane i WAWA bamare nk’imyaka itanu(5years) murakoze.

Desire MANZI yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

none se nkamwe nkabanyamakuru kuberiki mutinya kubafotora ngo munabatwereke tubarebe

dadu yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

Abo bana gusa nibabi bakwiye imyaka icumi kuko gutwika ni bibi pe.

GAPIRA LAMBERT yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

urikubeshya nabana cyangwanabacengezi ubwose iyo haramuka hapfuye abanyeshuli bitewenizinkozi zibibi zikiri inzana barikubakatira iriya minsi 2 nako imyaka

jean makuni yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

urikubeshya nabana cyangwanabacengezi ubwose iyo haramuka hapfuye abanyeshuli bitewenizinkozi zibibi zikiri inzana barikubakatira iriya minsi 2 nako imyaka

jean makuni yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

Ariko akumiro ni itushi mwa bantu mwe!!! Aba bana koko bari babuze ikindi bakora kugirango bagaragaze ko batishimye!!! Jye ndumva kwanza iriya myaka babahaye ari mike ugereranyije n’ingaruka zo kubuza abandi bana kwiga! Rwanda uracyafite ibibazo pe!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka