Abakozi b’Intara y’Uburengerazuba baregwaga gutanga amasoko nabi ntibahamwa n’icyaha

Urukiko Rwisumbuye rw’akarere ka Karongi mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2013 rwemeje ko abakozi b’Intara baregwaga kwica itegeko rigenga itangwa ry’amasoko ya Leta badahamwa n’icyaha baregwaga n’urukiko rw’Ibanze rw’umurenge wa Bwishyura.

Abaregwaga ni Jabo Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba, Bisengimana Denis ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara, Nyiranteziryayo Donathille umucungamari muri KIE, Nyamaswa Emmanuel ushinzwe guhuza gahunda z’iterambere ry’uturere mu Ntara na Mbabazi Jesca ushinzwe gahunda zihariye mu Ntara.

Nyuma yo kubona ko ibyo bari bahamijwe nk’ibyaha atari byo ahubwo byatewe no kubahiriza andi mategeko, ibindi bikaba byaratewe no kwibeshya kutari kugambiriye icyaha, Urukiko Rwisumbuye rw’akarere ka Karongi tariki 31/05/2013 rwemeje ko ubujurire bw’abaregwa bose bufite ishingiro kandi ko badahamwa n’icyaha cyo kurenga ku itegeko rigenga amasoko ya Leta n’amabwiriza arishyira mu bikorwa.

Abaregwaga bose ni abakozi b’intara, baregwaga ibyaha bifitanye isano n’itangwa ry’amasoko ya Leta, kandi benshi muri bo bari mu kanama gashinzwe gutanga amasoko hakiyongeraho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’iBurengerazuba ari nawe ushinzwe Imari (Budget Officer).

Jabo Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'iBurengerazuba, ni umwe mu baregwaga ibyaba bitabahama.
Jabo Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’iBurengerazuba, ni umwe mu baregwaga ibyaba bitabahama.

Mu mwaka wa 2009 barezwe ko hari isoko ryari ryahawe sosiyete yitwa B+ Business Solutions itarabashije kurangiza ibyo yari yiyemeje, hanyuma isoko rihabwa uwitwa Nsengimana Jean Baptise nta rindi piganwa ribayeho.

Ikindi cyaha baregwaga n’icy’uko abagize akanama gatanga amasoko mu Ntara bahaye isoko rwiyemezamirimo witwa GLOTECH wari watanze igiciro kiri hejuru, kandi hari undi witwa Business One Technologies wari watanze igiciro kiri hasi.

Urukiko rw’Ibanze rwa Bwishyura rwari rwasanze abaregwa bahamwa n’icyaha cyo kurenga ku itegeko rigenga itangwa ry’amasoko ya Leta n’amabwiriza agena ishyirwa mu bikorwa ry’iryo tegeko. Buri wese mu baregwa yari yasabiwe igihano cyo gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500.

Nyuma y’ubujurire mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi abaregwa bavuze ko impamvu y’ubajurire ari uko bavuze ko mu guha isoko uwatanze igiciro kinini, habayeho kwibeshya ku wanditse inyandikomvugo y’inama akandika ibitandukanye n’ibyari byemejwe.

Ku bijyanye n’uwahawe gukomeza isoko ryari ryaratsindiwe n’undi bavuze ko byatewe n’uko hari ibyo Intara yasabwaga n’amategeko bituma hashakwa uburyo iyo mirimo yarangira vuba.

Kuba hari aho abaregwaga bagendaga biyemerera ko habayemo imikorere idahwitse, urukiko rwo rwakomeje kubasabira ibihano kuko rwasangaga biyemerera ibyaha.

Urugero nk’aho Jabo Paul avuga ko bahaye umuntu gukomeza isoko ryo guhugura umucungamari mu gukoresha programe yitwa SAGE Pastel yifashishwa mu gucunga imari, uwari yaritsindiye yaranariwe bityo rihabwa undi hatabayeho ipiganwa.

Jabo yireguye avuga ko nta kundi bari kubigenza kuko igihe cyari kubashirana kandi baragombaga gukora raporo y’umwaka y’imikoreshereze y’imari nk’uko babisabwa n’Itegeko Ngenga No 37/2006 ryo kuwa 12/09/2006 ryerekeye imari n’umutungo bya Leta.

Ingingo ya ryo ya 76 ni yo yari kubahana iyo baramuka banyuranyije na ryo, ndetse n’abagenzuzi b’imari bavuze ko ibyo bakoze atari icyaha ahubwo ari intege nke.

Indi mpamvu yatumaga urukiko rwa Bwishyura rusaba ko bahanwa, nuko abashinzwe akanama gatanga amasoko bemerega ko bibeshye bagashyira umukono ku nyandiko yemezaga itangwa ry’isoko rigahabwa uwatanze igiciro kini kandi hari uwari watanze igiciro gito, bo bemera ko batabanje kureba neza iyo nyandiko bityo ko batari bagambiriye icyaha nk’uko ubushinjacyaha bwabivugaga.

Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi ariko rwanasanze iyo nyandiko yari yuzuyemo amakosa yaciye mu rihumye abayishyizeho umukobo, bityo rwemeza ko iyo baza kuba bari bagambiriye icyaha batari gushyira umukono ku nyandiko yuzuyemo amakosa bayareba.

Mu mwanzuro warwo Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi runavuga ko abahanga mu mategeko nabo basobanura ko kugira ngo icyaha kibeho hatarebwa igikorwa gusa ahubwo harebwa n’umugambi n’ubushake bw’uwakoze icyaha nk’uko byanditswe mu 2007 na F. Desportes na F. Gunehec abahanga mu mategeko mpanabyaha mu gitabo cyabo, Droit pénal général, Paris Economica, 2007, p.406.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka