Karongi: Urukiko rwategetse ko Kayumba afungurwa by’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi kuri uyu wa 19 Mutarama 2014, rwategetse ko uwari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, arekurwa akazakomeza kuburana ari hanze.

Kayumba yari afunzwe akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo ubufatanyacyaha mu kurigisa umutungo wa Leta, ubufatanyacyaha mu gukora inyandiko zirimo ibinyoma ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukoresha inyandiko zirimo ibinyoma.

Nyuma yo kugenzura ibyavuzwe n’ababurana ubwo baburanaga iby’ifunga n’ifungura ry’agateganyo ku wa 15 Mutarama 2015, urukiko rwasanze kuba abakozi b’Ikigo cy’Ubwisungane mu kwivuza (MUSA) bareganwaga na Kayumba biyemerera bimwe mu byaha kandi bakavuga ko ubwo babikorega batabaga babitumwe na Kayumba wari umuyobozi w’Akarere ndetse ngo bakaba barabikoraga atabizi ngo bituma Kayumba agomba gufungurwa akazakurikiranwa ari hanze.

Abenshi bahise bafata terefone batangira guhamagara babwira abo basize imuhira ko Kayumba afunguwe.
Abenshi bahise bafata terefone batangira guhamagara babwira abo basize imuhira ko Kayumba afunguwe.

Uwari Perezida w’iburanisha ry’uburanza Gasore Prosper yavuze ko bakurikije aho iperereza rigeze nta kigaragaraza ko Kayumba Bernard yaba yarafatanyije n’aba bakozi ba MUSA mu byaha bakoze.

Akomeza avuga ko nta n’ikigararagaza ko ari we wabahaga amabwiraza akaba ari nta n’ikintu urukiko rwabonye rwemeza ko mu gusinya amabaruwa yohereza raporo z’umusanzu wa MUSA.

Yagize ati “Keretse iperereza nirigaragaza ko iri tegeko ribivuga ukundi.” Itegeko yavugaga ni itegeko ryo muri 2007 rigaragaraza imiterere n’imikorere ya MUSA cyane ko ngo rigaragaza n’uko raporo zikorwa n’abagomba kuzikora.

Ibi urukiko rwabishingiyeho rwemeza ko Kayumba aba afunguwe naho abo bareganwaga barimo Turatimana Philippe wari umuyobozi wa MUSA mu Karere ka Karongi, Gashema Innocent wari Umucungamutungo wa MUSA ku Kigo Nderabuzima cya Gatare ndetse na Muvunyi Samuel wari ushinzwe MUSA ku Kigo Nderabuzima cya Mubuga bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi kumwe bagakomeza kuburanishwa bafunzwe.

Ibyishimo bivanze n'amarira byari byinshi urukiko rumaze gutegeka ko Kayumba Bernard afungurwa. Uyu w'ikanzu ya orange ni murumuna w'umugore wa Kayumba.
Ibyishimo bivanze n’amarira byari byinshi urukiko rumaze gutegeka ko Kayumba Bernard afungurwa. Uyu w’ikanzu ya orange ni murumuna w’umugore wa Kayumba.

Kuba iki cyaha gishyirwa mu rwego rw’ibyaha by’ubugome nk’uko Perezida w’iburanisha ry’urubanza yabivugaga bikaba ari byo ngo byatumye aba bakozi ba MUSA urukiko rutegeka ko bakomeza kuburana bafunzwe mu gihe cy’ukwezi.

Urukiko mbere yo gutangira gusoma imyanzuro rwabanje gusoma ingingo z’amategeko zirebana n’imyitwarire y’abaje kumva imiburanishirize y’imanza mu rwego rwo kubasaba kwirinda akavuyo n’amarangamutima bagaragaje ubwo uru rubanza rwaburanishwaga.

Ku munsi wo kuburana, abaturage bagaragaje amarangamutima bajujura bakanyura umushinjacyaha mu ijambo bigaragaza ko batabaga bishimiye ibyo arimo kuvuga.

Umwe mu bari baje gukurikirana imyanzuro y’urukiko twabajije icyo atekereza ku byemezo by’urukiko yagize ati “Imana ishimwe cyane urukiko rutanze ubutabera. Imana ishimwe kuba umuyobozi wacu arekuwe cyane ko n’abakoze ibyaha babyiyemereraga”.

Uyu ni Uwantege Bernadette ufatwa nk'umubyeyi wa Kayumba kuko ari we wamureze. Mu magambo ye yose yashimiraga Imana.
Uyu ni Uwantege Bernadette ufatwa nk’umubyeyi wa Kayumba kuko ari we wamureze. Mu magambo ye yose yashimiraga Imana.

Uwantege Bernadette, umukecuru w’imyaka nka 70 akaba na nyina wabo wa Kayumba n’ibyishimo byinshi byari byamuteye ikiniga yagize ati “Imana irakoze gusa. Imana ikoze umurimo wayo kuba umwana wanjye imurekuye. Ukuntu yakundaga umurimo we akaba yari yaranavuze ko atazigera ahemukira umuryango. Imana irakoze”.

Kayumba Bernard wari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yeguye ku mirimo ye ku wa 8 Mutarama 2015. Nyuma y’umunsi umwe gusa yeguye, ku wa 9 Mutarama 2015 akaba ari bwo Polisi yari yahise imuta muri yombi.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iki ni cyemezo cyafashwe n’urukiko tugomba kucyemera kandi ndizera ko uru rubanza ruzagaragaza ukuri nyako

Irakoze yanditse ku itariki ya: 20-01-2015  →  Musubize

aha kandi ntitwabura gushimira ubutabera bw’u Rwanda ko bukorana ubushishozi ufite icyo aregwa agahanwa naho umwere akarekurwa nk’ibi byabaye kuri meya wa Karongi

ndamira yanditse ku itariki ya: 20-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka