Chez John n’abo bafatanyije baregeye imitungo yabo yatejwe cyamunara
Abaturage bane bo mu karere ka Kicukiro, bazindukiye ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge (i Nyamirambo), kuri uyu wa mbere tariki 15/10/2012, kuburana amazu n’ubutaka bakuwemo ku ngufu na noteri w’akarere ka Kicukiro afatanyije n’umuhesha w’inkiko w’umwuga.
Kanimba John, umufasha we Murekatete Matilde na sosiyete igizwe n’umuryango wabo yitwa “Expo World Furniture, hamwe n’umuturanyi wabo Niyomwungeri Francois, bararega Leta, noteri w’akarere ka Kicukiro witwa Ruzindana Landrine, umuhesha w’inkiko w’umwuga witwa Kagame, hamwe n’abaguze imitungo y’abo baturage.
Abo baturage bari batuye ku Kicukiro hafi y’aho Ministeri y’ubuzima ikorera, bagurishirijwe ubutaka n’amazu bari batuyemo, muri cyamunara yahawe sosiyete yitwa Kime LTd, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nk’uko ubaburanira Me Mutabazi Abayo Jean Claude yasobanuye.
Umwe mu bagize sosiyete ikora intebe n’imihanda “Expo World Furniture”, igizwe n’umuryango wa Kanimba John, yigeze gutanga sheki itazigamiye y’iyo sosiyete, ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 34.
Nyiri guhabwa iyo sheki yarareze bituma amazu n’ubutaka by’iyo sosiyete, hiyongereyeho n’umutungo bwite w’amazu n’ubutaka bya Kanimba n’umuturanyi we, bitezwa cyamunara ingana n’amafaranga miliyoni 420 n’ibihumbi 10.
Kanimba John n’umufasha we Murekatete, bavuga ko bagiriwe akarengane gakabije, ko kwirukanwa mu rugo rwabo rwari rumaze gutezwa cyamunara, aho gufatira imitungo bwite ya sosiyete, kandi nayo ubwayo ngo yari ifite agaciro karenze miliyoni 34.
“Ziriya ntebe n’imbaho za ribuyu, cyangwa se ziriya mashini zibaza hamwe n’izitsindagira imihanda, ubwazo zari kuvamo amafaranga arenga miliyoni 34”; nk’uko Murekatete (umufasha wa Kanimba John) yasobanuye, igihe yirukanwaga mu rugo hamwe n’umuryango we, mu kwezi kwa Nyakanga 2012.
Yavuze ko n’iyo bashaka inzu, bari kugurisha iyo sosiyete ikoreramo yonyine, kuko nayo ubwayo ayiha agaciro ka miliyoni zirenga kure cyane iza sheki itari izigamiye.
Amazu n’ubutaka by’umuturanyi wa Kanimba (Niyomwungeri Francois), ngo byagurishijwe kubera kwibeshya ko ari inzu imwe, kuko inkuta zimeze nk’izifatanye, zigatandukanywa n’amabara adasa, nk’uko umuhesha w’inkiko wirukanishije abo baturage ari kumwe na Polisi, yasobanuye icyo gihe.
Noteri Ruzindana n’umuhesha w’inkiko witwa Kagame, ntabwo basubiye inyuma ngo bakemure ibyo bibazo. Bakaba birinze kugira icyo batangaza ubwo bari bitabye urukiko kuri uyu wa mbere.
Urubanza ruregwamo abo bakozi ba Leta ndetse na Leta ubwayo, hamwe na sosiyete yaguze ubutaka n’amazu muri cyamunara ivugwa ko itapiganiwe, ruzatangira kuburanishwa mu mizi tariki 03/12/2012, bitewe n’uko abaregwa bwabwiye urukiko ko batari bateguye hafi inyandiko zose zijyanye na cyamunara.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
Akarengane gateye akababaro nicyo kintu ubona muri uru rubanza.Ese iyo bagurisha imitungo ya sosiyete atavamo bakagurisha ibyo mu nzu ariko ntibihutire kugurisha amazu? nzi neza ko byari kwishyura.Ese kkuki batigeze bamanika amatangazo y’icyamunara aho agomba kumanikwa (ku karere,umurenge,akagari no ku nzu yari gutezwa?) ese ki inzu imwe yonyine yari kwishyura kuki bateje inzu 3 harimo n’itari iya john? kuki noteri atabanje gusuzuma yitonze imbago z’ikibanza?
Ushaka kumenya byinshi kuri ibi reba mu mafoto ya john kanimba kuri facebook ye (chez john kanimba kicukiro) urabona ubusesenguzi bw’itangazamakuru.
Yesu yaravu ngo birago ko umutunzi yakwinjira mubwami bw’IMANA kuruta uko ingamiya yanyura mumwenge wurushinge
none ndabaza HAGATI YABARIYA BABIRI UWIBYE UNDI NINDE
mukuremo amaranga mutima
Ariko kuki hariho abantu bashimisha n’akababaro k’abandi? ndabaza uyu wiyise Uwineza icyo azunguka mugihe mugenzi we abayeho nabi?
@umwineza none se wowe umurushije iki ko mbona ahubwo witeye hejuru ku murusha ahaaaaa nzaba mbarirwa.
nsinshyigikiye amakosa ariko umugore w’uwo musaza nawe yiteraga hejuru cyane, yarigize uwahatari, niyumve ko na nyina w’undi abyara umuhungu. ndizera ko azamenya ubuzima
icyo aricyo agaca bugufi.
kuki munyonga ibitekerezo byacu namwe mushyigikiye amakosa ariko
Aba bakozi bahesheje Leta isura mbi cyane bakwiye kwirukanw aburundu bakanahanwa n’abandi bakora amakosa nk’ayo bakareberaho. Ese ubwo ubundi bize amategeko cg bagendeye kunda nini zabo wasanga barabahereje akantu mwa.
Ubushishozi burakwiriye kukibazo cy’uyu musaza ntakuntu sosiyeti yakora amakosa ngo aryozwe umuryango ikindi kigaragara ni ubujura bukabije bwakozwe nabitwa ko bahagarariye Leta ariko muzatukisha leta mugeze he koko? ahaa inkiko nizidashishoza bizazigora kuko kANIMBA Ni umukozi w’IMANA bitinde bitebuke azarenganurwa ariko se nibarize uriya waguze kuki yabonyemo inzu y’umuturanyi ntayimusubize akarinda kumujyana mu rubanza ntaho ahuriye nabyo? kuki abanyarwanda mukunda kurenza hejuru y’amakosa ndemera ko kwa Kanimba mwari mufite ibyo mupfa ariko umuturanyi wabo ahuriyehe nibyo bakoze? nyamara Imana izabahana gushora umuntu murubanza hejuru yumutungo we ntanaho ahuriye nibyaha byakozwe ahaa uri mu notaire agomba kuba ari umusazi wese ujya guteza cyamunara ahantu udafite n’imbago zaho? nimudashishoza ababirimo mwese muzahura nakaga byageze kure
Amakosa y’Umukozi wa Leta Ntago aryozwa Leta, aryozwa umukozi ku giti cye kuko Leta iba itamutumye gukora amakosa.
Hari ubujura bukorerwa mu Cyamunara abantu bakwiriye gushyiramo imbaraga mu guhagarika , uyu musaza nawe yararenganye njiba ibyo avuga aribyo!!!! Ikindi Aba Commissionnaires badutse mu byamunara aho bajya hamwe bakabuza abandi bantu kugura bityo bakagira Umuherwe bayigurira kuri macye nawe agahindukira akabihembera icyi ni icyaha gikomeye .Police nifashe abantu .
mbega akarengane!bashake avocat ubizi abarenganure rwose birumvikana ko barengana somehow n’ubwo nabo atari abere ijana ku ijana.
Usibye ko uyu muryango warangaye cyane kandi bazi ko batsinzwe mu rukiko iyo bagira ubushake baba barishyuye ariya mafranga ariko John rwose yazize umugore we ibintu biba byarakemutse bidateje ibibazo. None se iyo urubanza ruciwe haba hasigaye iki ?
Ntibyoroshye ariko bagize uburangare bukabije.