Babiri bakatiwe gufungwa burundu kubera urupfu rw’umucuruzi Habimana Sostène

Umucuruzi Habumuremyi Alphonse n’umusilikare Sgt Ayishakiye Bonaventure bakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rw’umucuruzi Habimana Sostène wiciwe mu karere ka Burera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2013.

Undi mugabo witwa Harerimana Eric, bafatanyije icyaha, akaba ari nawe warashe Habimana, akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa SMG, we yakatiwe gufungwa imyaka 20 kubera ko atagoye urukiko kuva urubanza rwatangira kandi bikaba byaragaragaye ko yavugishije ukuri.

Ibi byose byavuye mu myanzuro y’urubanza urukiko rwa Gisilikare rwasomeye imbere y’imbaga y’abaturage bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, kuri uyu wa gatanu tariki ya 06/12/2013, aho abo bagabo bakoreye icyaha.

Abakatiwe bavuye gusomerwa bari kurizwa imodoka ya Military Policy yabazanye.
Abakatiwe bavuye gusomerwa bari kurizwa imodoka ya Military Policy yabazanye.

Ubwo iyo myanzuro yasomwaga, umucamanza yavuze ko umucuruzi Habumuremyi Alphonse ndetse na muramu we w’umusilikare Sgt Ayishakiye Bonaventure bahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha ndetse no gukomeretsa bikomeye ariko bakaba bashobora kujurira.

Iyi myanzuro yasomwe n’iy’urubanza rwo ku itariki 20/11/2013. Ubwo urwo rubanza rwabaga umushinjacyaha ndetse n’umucamanza bagize umwere uwitwa Nzita Sisi kubera ko ibyo yaregwaga bitamuhama. Yashinjwaga ko yaba yarahishe imbunda yarashe umucuruzi Habimana.

Urupfu rw’umucuruzi Habimana

Habimana Sostène yarasiwe muri Santere ya Kurwibikonde, mu karere ka Burera, ku mugoroba wo ku itariki ya 15/01/2013, ubwo yari avuye ku mupaka wa Cyanika agana inzira ya Musanze, ari mu modoka ye ya FUSO, yikoreye amasaka yari akuye muri Uganda.

Ubwo Harerimana na Habumuremyi batabwaga muri yombi bemeye icyaha.
Ubwo Harerimana na Habumuremyi batabwaga muri yombi bemeye icyaha.

Ubwo yaraswaga yahise apfa ako kanya, abandi bantu babiri yari ahetse barakomereka bikomeye bajyanwa kwa muganga.

Nyuma y’umunsi umwe, bamwe mu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwo mucuruzi, aribo Harerimana na Habumuremyi, bahise batabwa muri yombi berekwa abaturage.

Ubwo batabwaga muri yombi Harerimana, utuye mu murenge wa Cyanika, yahise yemera icyaha. Yavuze ko yarashe Habimana yahawe ikiraka n’umucuruzi Habumuremyi wakoranaga ubucuruzi na Habimana.

Harerimana akomeza avuga ko Habumuremyi yari yamwemereye kuzamuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 mu gihe azaba yishe Habimana. Umucuruzi Habumuremyi avuga ko yicishije Habimana kuko hari amafaranga yari amurimo atamwishyuraga.

Habumuremyi, nawe utuye mu murenge wa Cyanika, yavuze ko yari afatanyije ubucuruzi bw’amasaka na Habimana ndetse n’undi mucuruzi witwa Maniriho Innocent. Ngo bashyize hamwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni eshatu yo gukora ubwo bucuruzi ngo ariko baza kutumviraka, yigira inama yo kwicishamo umwe.

Ikindi ni uko abo mu muryango w’umucuruzi Habimana Sostène ndetse n’abo mu miryango y’abo bagabo bandi aribo Sengiyumva Gerald na Serugendo bakomerekeye mu modoka ya Habimana ubwo yaraswaga, baregeye indishyi.

Umucuruzi Habimana Sostène yararashwe ahita apfa ubwo yari atwaye ino FUSO.
Umucuruzi Habimana Sostène yararashwe ahita apfa ubwo yari atwaye ino FUSO.

Ubwo hasomwaga imyanzuro y’urubanza umucamza yavuze ko Habumuremyi Alphonse, umusilikare Sgt Ayishakiye Bonaventure ndetse na Harerimana Eric bazafatanya kwishyura indishyi abo bose baregeye.

Abo mu muryango w’umucuruzi Habimana bagomba guhabwa indishyi zingana n’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 31 n’ibihumbi 684.

Sengiyumva we agomba guhabwa indishyi z’amafaranga angana na Miliyoni imwe n’ibihumbi 214 n’amafaranga 612. Naho Serugendo we agahabwa indishyi z’amafaranga angana na Miliyoni imwe n’ibihumbi 254.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka