Umwanditsi mukuru w’urukiko rwa Gasabo yirukaniwe ruswa

Ndahimana Anastase wari umwanditsi mukuru mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu mujyi wa Kigali yirukanywe ku kazi ke n’inama nkuru y’ubucamanza azira kuba yaratse ruswa umuburanyi.

Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, Karimwabo Charles, avuga ko kwaka ruswa kwa Ndahimana byamenyekanye biturutse ku muburanyi we ubwe yatse ruswa kugira ngo amufashe mu rubanza yari afite mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo yari abereye umwanditsi mukuru.

Ngo yamuciye amafaranga ibihumbi 200 amwe mu riyo arayifunga andi ayamushakiramo umwunganizi muri urwo rubanza.

Hari andi mafaranga ibihumbi 70 yamwatse amubwira ko ari ayo kumufasha muri servisi zinyuranye zo mu nkiko nyuma aranga aranatsindwa maze nibwo yongeye kumwaka andi ibihumbi 50 ngo asubirishemo urubanza.

Usibye kuba uwo mwanditsi mukuru mu rukiko rwa Gasabo yirukanwe burundu ku kazi n’inama nkuru y’ubucamanza mu Rwanda akurikiranweho n’icyaha cyo kwaka ruswa; nk’uko Karimwabo Charles umuvugizi w’inkuko z’u Rwanda abivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Leta y’u Rwanda tuyishimira gushyiraho ingamba zihamye zo kurwanya ruswa ,ariko duhangayikishwa n’uko izo ngamba zitajya mu bikorwa , twe tubona abantu bashobora gukekamo ubufatanyacyaha cyangwa se kwihorera ku bushake abarya ruswa cyane kubera ubushake bwo kubakingira ikibaba , Ufashwe ni we gisambo , umukobwa utwaye inda y’indaro ni we uba ufashwe ariko si we uba wakoze amakosa wenyine .
nemeranya n’uwavuze ko hari abagize ruswa ibiryo , ariko se ubugenzuzi bw’inkiko buriya nta ntege nke zabo babibonamo , mbifurije kutaba bureaucrates cyane ,bagasohoka mu biro kuko ariho bipfira ,mugeze ku misozi mwakumirwa mukabona nibura ko raporo muhabwa hari aho zidahuza n’ukuri.si igitangaza ko gutekinika byabaye ...... Dufashe Perezida wa Repubulika kubaka igihugu kigendera ku mategeko kuko ari inyangamugayo bitavugwa peee ,Imana izamwifashirize ,imuhe amahoro n,ubuyobozi burambye .

yanditse ku itariki ya: 23-03-2013  →  Musubize

mugenzure mu nkiko z’ibanze abanditsi ntibatanga service nkuko bisabwa na His excellent cyane TB Muhoza,TB Kigabiro nahandi mu gihugu hari inkiko, Abaturage baheze mu nzira.

ninjya yanditse ku itariki ya: 20-03-2013  →  Musubize

Ndumva mwibeshye cyane rwose, ntabwo NDAHIMANA Anastase yari umwandisi Mukuru wa TGI Gasabo yari umwanditsi usanzwe, kuko umwanditsi Mukuru wa Gasabo yitwa MUGENZI Charles, Mbasabe mukosore inkuru yanyu bishobora kuyobya abantu benshi babakurikira.
Murakoze

Savio yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

Muzakore n`igenzura kuri greffier wa TB Busasamana

Kabaka yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

Nizeye ko hari ibimenyetso bigaragaza ko yayatse akanayakira koko; naho ubundi gushingira ku magambo y’uwatsinzwe gusa, ntibyaba bihagije. ruswa yo mu butabera iteye isoni. Ureba indishyi baca leta, ukabonamo ruswa neza. Bayigirizaho nkana, maze umucamanza akabonamo kimwe cya cumi ku ndishyi, birababaje. Ese ruswa ishingiye ku kimenyane, yo muzayica mute da, cyane cyane mugutanga akazi!

sonia yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

ni uko ni uko butabera bw’u Rda, mujye mufata n’abandi bayirya nk’ibiryo (Rusizi-Kamembe).

cobe yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka