Umujyi wa Kigali ntuzihanganira abubaka mu tujagari

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwibutsa ko butazajenjekera abubaka mu kajagari, kuko ngo biteza Leta igihombo n’imibereho mibi ku baturage.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba asaba ko mu duce tugifite ibibanza, abantu batagomba kutwubakamo badafite ibyangombwa.

Hamwe mu hubatse mu kajagari bihanangirizwa n'Umujyi wa Kigali
Hamwe mu hubatse mu kajagari bihanangirizwa n’Umujyi wa Kigali

Ati“Ibyo bidufasha kwirinda ibihombo by’abubaka zigasenywa, kuko mu mikoro y’Umunyarwanda kubona ifaranga birarushya”.

Mayor Ndayisaba yakomeje agira ati “Inzu kuyubaka nta byangombwa, ntabwo tuzayibabarira; kandi umuntu uvuga ngo twaganiriye na runaka barandeka ndubaka, tuzabakanira urubakwiye bombi nta mpuhwe, kuko akajagari nta mpuhwe kagira”,.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali mu gusobanura ingaruka z’imiturire y’akajagari, avuga ko yasanze bamwe mu baturage batagira inzira zibageza mu ngo; ndetse za ruhurura zimwe ngo zinyura mu mazu; hakaba n’aho abantu batakibona umwanya na muto bashingamo ubwiherero.

Ati:“Hari aho usanga nta nzira iganayo, ukibaza uti nka buriya hagize inzu yo hagati muri ziriya ifatwa n’inkongi y’umuriro, kizimyamoto yagerayo ite gutabara abantu!’”

Asobanura ko bitewe n’uko kubaka abaturage bakifungira inzira, bidashoboka kubagezaho ibikorwaremezo nk’amazi, kuko ngo byasaba kuyacukurira akanyuzwa mu nzu imbere z’abandi baturage.

Mayor Ndayisaba ngo yabonye aho abaturage bifungiye amayira, ku buryo umuturanyi umwe ateka, undi yajya gutambuka akabanza guterura inkono n’imbabura mu nzira, bitaba ibyo akayirenga”.

Ati:”Mu tujagari hari aho amazu atagira ubuhumekero, umuntu yajya guca idirishya ry’inzu agakubitana n’urukuta rw’umuturanyi; yajya guteka ibiryo bigashirira, umwotsi ukazamukira mu buriri bw’abandi; ibi biteza amakimbirane adashira”.

Ku ruhande rwa Leta, ubwubatsi bw’akajagari ngo buteza igihombo gikomeye mu bijyanye n’igenamigambi, ndetse kubikosora bikaba bihwanye n’ikiguzi gikubye incuro icyenda kurusha gutunganya ahasanzwe, abantu bakubaka neza.

Avuga ko aya mafaranga arimo guhombera mu gusenya, kwimura abantu no kubaha ingurane.

Umujyi wa Kigali uvuga ko hari henshi ukomeje guca ibibanza neza hagera imihanda n’ibindi bikorwaremezo, ukaba ari ho utegeka abaturage kwerekera mu gihe baba bashaka kubaka.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka