Umubare w’imanza mu nkiko ni mwinshi ariko ntukabije - Minisitiri Ugirashebuja

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, avuga ko mu nkiko hari umubare munini w’imanza ariko nanone udakabije, ugereranyije no mu bindi bihugu ariko ngo hakaba harimo gushashikisha uburyo uyu mubare na wo wagabanuka.

Minisitiri w'Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja
Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Gicurasi 2023, mu mwiherero w’iminsi ibiri uhuje urunana rw’Ubutabera mu Rwanda ukaba ubera mu Karere ka Nyagatare, ku nsanganyamatsiko igira iti “Gushishikariza abaturage kurushaho kugira uruhare muri serivisi z’Ubutabera hagamije kugera ku ntego twihaye.”

Minisitiri Ugirashebuja avuga ko nyuma y’amavugurura yo mu mwaka wa 2004, abantu batangiye kugirira ikizere inkiko, ubutabera ndetse n’izindi nzego z’ubutabera.

Nyuma y’aho nanone ngo hakozwe andi mavugurura hashyirwaho urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), abantu bararwitabira bituma imanza zikomeza kuzamuka mu bwinshi.

Ibi ngo byatumye Guverinoma ishyiraho politiki ireba ibintu bimwe na bimwe, kuva mu mavugurura yo mu 2004, hagamijwe kugera ku butabera.

Avuga ko mu nama y’Abaminisitiri yo muri Nzeli 2022, hemejwe Politiki ebyiri, igendanye n’ubutabera mpanabyaha n’indi y’uko abantu bashobora kuba bakemura ibibazo hagati yabo bitabaye ngombwa ko biyambaza inkiko, hagamijwe kugabanya umubare w’ibirego bijya mu nkiko.

Iyi ngo ni na yo mpamvu y’umwiherero kugira ngo haganirwe kuri izi politiki, hanarebwe uruhare zizagira mu gutuma hatangwa ubutabera bwihuse.

Avuga ko n’ubwo imanza ari nyinshi mu nkiko, ariko zidakabije kandi barimo gushaka uburyo zagabanuka kugira ngo abaturage barusheho kugirira uru rwego ikizere.

Yagize ati “Ntabwo ziraba nyinshi ku buryo twavuga ko ari ikibazo kitakemuka, turafata ingamba kugira ngo ntituzagere aho ziba nyinshi ku buryo abantu batakariza ikizere urwego rw’Ubutabera, kuko iyo imanza zitinze gucibwa rimwe na rimwe biteza ikibazo mu byerekeye uko abantu bareba urwego rw’Ubutabera muri rusange.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Ubufasha mu mategeko (LAF), Andrews Kananga, avuga ko amavugurura yashyizweho na politiki zijyanye n’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, n’indi iteganya ko abaturage bashobora kwiyunga ubwabo batagombye kugana inkiko, bishyizwe mu bikorwa byafasha mu kugabanya ubucucike muri gereza.

Avuga ko hakwiye kubaho ubukangurambaga mu baturage bugamije kubashishikariza kwirinda ibyaha, ariko no kuyoboka inzira yo kwiyunga kurusha kugana inkiko mu gihe ibyo byaha byoroheje.

Mu bindi bibazo babona nk’abunganira abaturage mu nkiko, ngo harimo ni icyo kurangiza imanza cyane izaciwe n’inkiko Gacaca.

Yifuza ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nkiko, ariko nanone hakaba hari ikibazo gikomeye cy’uko abaturage basiga amabanga yabo mu babafasha kohereza ibirego.

Ati “N’ubwo dukoresha ikoranabuhanga haracyagaragaramo ikibazo cy’uko abaturage bose batabasha kubona murandasi, bigatuma bagana Cyber café, hagasigaramo amabanga yabo y’ibibazo bafite, rimwe na rimwe abo bakoresha Cyber café bigira nk’abanyamategeko, bagashaka gukora imyanzuro. Ni iterambere rije ariko tugomba kuziba icyuho cyaduteza ikibazo.”

Ikindi ngo ikiguzi cyo gutanga ikirego muri Cyber café nacyo kiracyari hejuru, ku buryo kitorohera buri wese.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo

Atangiza uyu mwiherero, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, yavuze ko ubufatanye bw’abafite aho bahuriye n’ubutabera, butanga ikizere ko intego bihaye yo gutanga ubutabera bwihuse zizagerwaho.

Avuga ko iyo urwego rw’Ubutabera rukora neza, abaturage cyangwa abashoramari biyemeza gushora imari kubera ko baba bizeye ko imitungo yabo izarindwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka