U Rwanda rwungutse abagenzacyaha bashya 133

Abanyeshuri 133 bamaze amezi arindwi bakarishya ubumenyi mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC), basoje amahugurwa y’ibanze y’ubugenzacyaha icyiciro cya gatandatu.

Bahamya ko bahungukiye ubunyamwuga buzabafasha mu kazi kabo
Bahamya ko bahungukiye ubunyamwuga buzabafasha mu kazi kabo

Mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Nyakanga 2023, muri abo banyeshuri, abagenzacyaha 81 bakoze indahiro ibinjiza mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Ni amahugurwa yatangiye 12 Ukuboza 2022, aho yari yitabiriwe n’abanyeshuri 135 narimo 100 baturutse muri RIB, 25 baturutse muri Polisi y’u Rwanda, Abasirikari batanu bo mu Ngabo z’u Rwanda, mu gihe batanu bavuye mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.

Abanyeshuri babiri ntabwo babashije gusoza ayo mahugurwa, nyuma yo kugaragaza imyitwarire itabereye umwuga w’ubugenzacyaha.

Umunyamabanga mukuru wa RIB, Col Jeannot Ruhunga, yavuze ko abakozi bashya b’ubugenzacyaha binjiye mu nshingano, babonye umwanya mwiza wo kwiga uburyo bwo guhangana n’ibyaha.

Barahiriye kuzuza inshingano zabo
Barahiriye kuzuza inshingano zabo

Uwo muyobozi yavuze ko kugeza ubu, RIB ifite ibikoresho bihagije byo guhangana n’ibyaha, ati “Kugeza uyu munsi ibikoresho dufite, nta kibazo turahura nacyo, mu kugenza ibyaha ibyo ari byo byose, ariko ikoranabuhanga ririmo guhinduka vuba”.

Arongera ati “Natwe biradusaba kwihugura kuko abakora ibyaha baba bafite ikoranabuhanga rihambaye, biradusaba kubasiga ku buryo nibajya gukora ibyaha bitatugora kubigenza, nta gusinzira ni uguhozaho”.

Mu ngamba abanyeshuri basoje amasomo bajyanye mu mwuga, harimo ubumenyi bwo kugenza icyaha kinyamwuga, hifashishijwe ubumenyi buhanitse bungutse.

Kanyana ati “Nungutse byinshi cyane, birimo uburyo bwo kugenza icyaha kinyamwuga nkoresheje ikoranabuhanga, n’uburyo wabaza umuntu wakoze icyaha akaguha amakuru. Nasobanukiwe n’imyitwarire iranga umwuga wacu w’ubugenzacyaha”.

Biyemeje gukora kinyamwuga
Biyemeje gukora kinyamwuga

Arongera ati “Bitewe n’ibyo nigishijwe ndizeza Abanyarwanda umutekano, kuko twahawe ubumenyi buhagije bwo kugenza ibyo byaha kandi tuzabishobora, abaturage ni bagire umutima utuje batekane”.

Nkubito Evariste ati “Mu mpanuro twahawe n’abayobozi n’amasomo twahawe mu gihe cy’amezi arindwi, bitugaragariza neza ko umugenzacyaha urangije iyi kosi, afite ubushobozi bwo guhangana n’ibyaha by’inzaduka n’ibindi bigenda bivuka, twiteguye neza guhangana nabyo”.

Mu nyigisho bahawe, harimo uburyo bwo kugenza ibyaha no gutunganya amadosiye y’ubugenzacyaha, ikoreshwa ry’ibimenyetso bifitanye isano n’icyaha, amahame ajyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, imyitwarire mbonera mu kazi k’ubugenzacyaha, banahabwa imyitozo ibafasha kubaka umubiri mu rwego rwo kwirwanaho aho bibaye ngombwa.

Minisitiri w'Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja
Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja

Ni amahugurwa yasojwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja, wasabye abasoje amasomo gukora kinyamwuga no kugira discipline, abibutsa ko uzarenga ku nshingano ze atazihanganirwa.

Yavuze kandi ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’ibyaha by’ikoranabuhanga, ati “Muri ibi bihe by’umuvuduko w’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga tuganamo, hari ibyo tudashobora gusubiza inyuma ahubwo dugomba kujyana nabyo”.

Ati “Twatangiye kwinjira mu kiragano gishya cy’ikoranabuhanga, rifite akamaro kenshi mu iterambere ariko tugomba kwitegura ko hari abagizi ba nabi barikoresha mu byaha, zimwe mu nzira zo guhangana n’ibyaha ni ukongerera ubumenyi n’ubushobozi abakora mu butabera, by’umwihariko mu bugenzacyaha”.

RIB yashinzwe muri 2018 itangirana abakozi 800, bamaze kwiyongeraho 713 bakoze amahugurwa mu byiciro bitandatu mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka