U Rwanda na Maroc bigiye gufatanya mu by’ ikoranabuhanga mu butabera

Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye aratangaza ko u Rwanda na Maroc bagiye kugirana amasezerano y’ubufatanye mu gutanga ubutabera hifashishijwe ikoranabuhanga (Digital Courts).

Ba minisitiri bombi bahanye impano
Ba minisitiri bombi bahanye impano

Yabivuze kuri uyu wa mbere 21 Mutarama 2019, ubwo yakiraga mugenzi we wa Maroc Mohamed Auajjar n’intumwa ayoboye mu ruzinduko barimo mu Rwanda.

Ni uruzinduko rugamije kureba uko urwego rw’ubutabera ruhagaze mu Rwanda, mu gihe igihugu cya Maroc kitegura kwinjira mu mavugurura y’urwego rw’ubutabera.

Muri urwo ruzinduko rw’iminsi itatu, kuri uyu wa mbere basuye inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, laboratwari y’igihugu ishinzwe ibimenyetso, ndetse n’urwego rw’igihugu rw’umuvunyi.

Nyuma yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, bagirana ibiganiro byibanze ahanini ku kugaragaza ishusho y’ubutabera kuri buri ruhande.

Nyuma y’ibi biganiro, Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yavuze ko bimwe mu by’ingenzi bigenza Minisitiri w’ubutabera wa Maroc harimo kureba uko gahunda y’inkiko zishingiye ku ikoranabuhanga u Rwanda rwatangije ihagaze, hanyuma nabo bakazajya kubishyira mu bikorwa mu mavugurura bateganya gukora muri icyo gihugu.

Minisitiri Busingye yakiriye mugenzi we wa Maroc
Minisitiri Busingye yakiriye mugenzi we wa Maroc

Yagize ati ”Murabizi ko ubu umuntu ashobora gutanga ikirego cye ndetse akanakurikirana ibirebana n’urubanza rwe yibereye mu rugo, uretse gusa kuburana.”

“Bagenzi bacu ba Maroc nabo bari muri iyo nzira. Yatubwiye ko baje kureba ibyo bivugwa ku Rwanda, aho tuvuye n’aho tugeze mu kubaka inkiko zishingiye ku ikoranabuhanga barebe niba hari icyo tubarusha, natwe batubwire aho bageze turebe niba twabyubakiraho twihutisha ibyo dukora”.

Biteganyijwe ko u Rwanda na Maroc bazasinyana amasezerano atatu y’ubufatanye mu butabera, harimo n’ayo yo kubaka inkiko zishingiye ku ikoranabuhanga, ayo masezerano akazasinywa kuwa kabiri 22 Mutarama 2019.

Mu ruzinduko rwa minisitiri w’ubutabera wa Maroc mu Rwanda kandi yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, avuga ko umuryango mpuzamahanga ukwiriye kongera imbaraga mu gushakisha no guta muri yombi abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakagezwa mu butabera.

Kuri iyi ngingo Minisitiri Busingye avuga ko uwo musanzu wa Maroc uhagije, na cyane ko mu guharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nta musanzu mutoya ubamo.

Minisitiri w’ubutabera wa Maroc kandi azanasura ishuri ryigisha amategeko riherereye mu karere ka Nyanza, ndetse akazanifatanya na mugenzi we w’u Rwanda mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe ubufasha mu mategeko (legal aid week), kizatangirizwa mu karere ka Huye, kuwa kabiri 22 Mutarama 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka