Rusizi: Ngo nubwo bafunze barifuza ko imiryango yabo yakemurirwa ibibazo

Ubwo basurwaga n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ya Gitambi, Nyakabuye na Nzahaha, bamwe mu bagororwa bari muri gereza nkuru ya Cyangugu basabye ko ibibazo by’imiryango yabo byajya bikemurwa kugira ngo idasigara inyuma mu iterambere igihugu kiri kuganamo.

ubwo basurwaga tariki 26/03/2013, ababa bagororwa bashishikajwe no kugaragaza ibibazo byabo aho ngo basanga hari ibikorwa bidatunganyirizwa imiryango yabo yasigaye mu ngo kandi ngo abandi babikorerwa.

Abagororwa barishimira ko basigaye basurwa n'inzego za Leta zitandukanye.
Abagororwa barishimira ko basigaye basurwa n’inzego za Leta zitandukanye.

Bimwe mu bibazo aba bagororwa bahurijeho ni ikijyanye n’isaranganywa ry’igishanga gihingwamo umuceri giherereye muri iyo mirenge yose yabasuye aho batangaza ko imiryango yabo itasaranganyijwe nk’uko bigomba bitewe nuko badahari cyangwa ngo babone ababitaho.

Ikindi kibazo abagororwa bagaragagaje ni ikijyanye n’imiryango ya bamwe batishoboye basaba ko imiryango yabo yajya yitabwaho igafashwa, cyakora ngo barashima cyane Leta y’u Rwanda iri kugenda ibitaho aho basigaye basurwa n’inzego zitandukanye bikaba biri kugenda bibakemurira bimwe mu bibazo by’ingutu bari bafite aho bakomoka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Bugarama, Egide Gatera.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama, Egide Gatera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama, Gatera Egide, ari nawe wari ayoboye iritsinda yabasobanuriye abagororwa ibikubiye muri gahunda y’imiyoborere myiza aho yaberetse ko nubwo bafunze ari abaturage b’igihugu akaba ari muri urwo rwego yanabasabye kwitwara neza kuko aribyo bizabahesha agaciro no gukomeza kugororoka nyakuri.

Abayobozi b'imirenge basuye abagororwa muri gereza ya Cyangugu.
Abayobozi b’imirenge basuye abagororwa muri gereza ya Cyangugu.

Bimwe byatumye imirenge ituriye ikibaya cya Bugarama isura abo bagororwa ngo ni ukugira ngo babasangize ku buzima bwo hanze no kubasobanurira ko nubwo bafunze ari Abanyarwanda kimwe n’abandi bakareka kwiheba.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka