Rulindo: Mu cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko hazibandwa ku bana n’abatishoboye

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko mu karere ka Rulindo, hatangajwe ko muri ako karere bagiye kwita cyane ku gukurikirana imanza z’abana n’abatishoboye.

Ibi byatangajwe ubwo kuwa 09/12/2013 hatangizwaga icyumweru cyitwa icy’Ubufasha mu by’amategeko, mu mihango yatangijwe ku rwego rw’igihugu mu murenge wa Murambi mu karere ka Rulindo.

Abayobozi bari bayoboye gahunda yo gutangiza icyumweru cyahariwe ubufasha mu by'amategeko.
Abayobozi bari bayoboye gahunda yo gutangiza icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubutabera Ruganintwari Pascal watangije icyi cyumweru yashimiye ubwitange abakozi batanga ubufasha mu by’amategeko boherejwe mu turere bagira, avuga ko abaturage baruhutse gusiragira mu nkiko kuko ababafasha babegerejwe.

Bwana Ruganintwari yasabye abaturage baburana imanza zidafite ishingiro ko bakwiye kujya bemera ibyemezo byavuye mu nkiko kandi ntibateshe umwanya bagenzi babo babarega imanza z’amahugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus nawe yashimye cyane aba bakozi b’abafasha mu by’amategegko bazwi cyane ku nyito ya MAJ, Maison d’Accès à la Justice. Umuyobozi wa Rulindo yavuze ko abakozi bafasha mu mategeko bagize akamaro kanini mu karere ka Rulindo, ngo kuko abayobozi basigaye bakira ibibazo bike, kuko byinshi usanga bikemurwa n’aba bakozi bafasha abaturage mu mategeko.

Kuri uyu munsi abaturage batanze ibibazo byabo, aho wasangaga ibyinshi muri ibi bibazo bishingiye ku mitungo n’izungura mu miryango.
Ibindi bibazo byagaragaye ni iby’abakoreye amasosiyete cyangwa ba rwiyemezamirimo bagatinda kubahemba. Aba baturage bakaba bagiriwe inama z’uburyo bakurikirana ibibazo byabo bigakemuka.

Abaturage bitabiriye gutangiza icyumweru cy'ubufasha mu by'amategeko bashimiye serivisi bahabwa na MAJ, banabaza ibibazo binyuranye.
Abaturage bitabiriye gutangiza icyumweru cy’ubufasha mu by’amategeko bashimiye serivisi bahabwa na MAJ, banabaza ibibazo binyuranye.

Ubushakashatsi bwakozwe nyuma y’aho aba bafasha mu by’amategeko bashyiriwe mu turere bugaragaza ko 84% ku bagana abafasha mu mategeko MAJ bishimira serivisi bahabwa n’aba bakozi.

Gusa ngo haracyari imbogamizi z’uko benshi mu baturage bataramenya ko aba bakozi bahari ngo babagane, no kuba bakorera ku biro by’uturere gusa kandi hari abaturage batuye kure y’icyicaro cy’akarere bamwe batabasha kuhagera, abandi bakagorwa no kubona amafaranga y’ingendo.

Iki cyumweru cyahariwe ubufasha mu mategeko cyatangijwe kuva mu mwaka wa 2009, kuva ubwo kikaba cyarabaye icyumweru ngaruka mwaka.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka