Rubavu: Bagiye gukoresha amategeko mu gukumira abasabiriza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwateguje abasabiriza ko bashobora kugezwa imbere y’amategeko, kuko iyi ngeso ikomeza kwaguka mu mujyi wa Gisenyi.

Bagiye gukoresha amategeko mu gukumira abasabiriza muri Rubavu
Bagiye gukoresha amategeko mu gukumira abasabiriza muri Rubavu

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko mu mujyi wa Gisenyi haboneka abantu basabiriza bakurwamo bakongera bakagaruka mu muhanda, kandi baba bahawe ubushobozi bakabwanga.

Uyu muyobozi avuga gusabiriza mu mujyi wa Gisenyi bijyana no gukoresha abana muri iyo ngeso, bigafatwa nko gucuruza abana.

Agira ati “Abana baba mu muhanda kimwe n’abasabiriza, harimo abagore bakuze bakunda gukoresha abana, tugeze ku rwego rwo gukoresha amategeko kuko bari muri gahunda zifasha abatishoboye, ariko kubera ubunebwe banga kugira icyo bakora ahubwo bakajya gusabiriza bakoresha n’abana”.

Uyu muyobozi avuga ko Ubuyobozi butihutira guhana, ariko ngo barigishwa ntibave ku izima.

Ati “Ntitwihutira guhana, ariko abo tubona bagarukamo kenshi tubanza kubigisha, iyo byanze tubakoresha inyandiko kuko tubifata nk’icyaha cyo gucuruza abana, batera impuhwe abantu, kandi tugifata nk’icyaha cyo gucuruza abana no kubahohotera.”

Ishimwe avuga ko abana bari mu muhanda ari aba Leta, kuko bafite aho bakomoka kandi hari ubuyobozi bugomba kubitaho, akavuga ko mu gihe bagiye mu muhanda basubizwa mu miryango, ariko iyo bananiranye haba kubagorora.

Ati “Ni ukwangiza umwana, gukura umwana mu rugo ukirirwa umusabisha, ejo ukamugarura, uba urimo kumwica mu mutwe mu gihe bagenzi be baba barimo kwiga. Icyo tubwira abaturage ni uko abatazumva bazajya bahanwa kandi ntitwihutira guhana ahubwo tubanza kubigisha, ubundi tukabandikisha inyandiko yo kureka icyaha, yakongera gufatirwa muri icyo cyaha akazajya ahanwa n’amategeko.”

Mu mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zawo, hagaragara abana b’inzererezi basabiriza, mu gihe abandi bazenguruka mu nzu z’ubucuruzi batoragura ibyuma, ndetse hari n’abagaragara mu miferege.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today, bavuga ko bavuye iwabo kubera amakimbirane yo mu miryango, mu gihe abandi bashinja ababyeyi kutabitaho.

Uretse abana, mu mujyi wa Gisenyi haboneka n’ababyeyi bahetse abana bazenguruka basabiriza, abandi bagakoresha abana babo gusabiriza ku muhanda, hamwe no ku mupaka munini uhuza umujyi wa Goma na Gisenyi.

Aba bagore basabiriza bahetse abana bavuga ko biterwa no kutagira aho babasiga, bagahitamo kubajyana bakabiriranwa ku muhanda.

Mu itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, mu ngingo ya 227 havuga ko kwirengagiza inshingano z’umubyeyi cyangwa umwishingizi nta mpamvu umubyeyi cyangwa umwishingizi wirengagiza kubahiriza imwe mu nshingano ze, nta mpamvu yumvikana ku buryo bizahaza ubuzima, umutekano, imibereho y’umwana we cyangwa uwo ashinzwe kurera ukiri muto, ureka umwana cyangwa uwo ashinzwe kurera akishora mu buzererezi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6), n’ihazabu y’amafaranga y’u rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri Miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umubyeyi cyangwa umwishingizi wangiza uburere bw’umwana we cyangwa uwo ashinzwe kurera kubera kumufata nabi, gutanga ingero mbi z’ubusinzi bw’akamenyero cyangwa kwitwara nabi, ahanishwa ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

Mu bikorwa byo gufata abana b’inzererezi mu mujyi wa Gisenyi, hagiye hafatwa abana barenze 100, ariko basubizwa mu miryango bakongera bakagaruka mu mujyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka