Raporo zikorwa ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda ngo zirakabya

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu (NCHR), Madamu Nirere Madaleine, aratangaza ko raporo zikorwa ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda zikorwa n’abirengagiza intambwe rumaze gutera ahubwo bagahitamo gukabya.

Uyu muyobozi w’iyi komisiyo avuga ko urebye aho u Rwanda rwari ruri mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse naho rugeze nyuma yayo mu birebana n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ibipimo bigaragaza ko ruhagaze neza ngo rero umuntu akaba ntaho yahera avuga ko ubwo burenganzira butubahirizwa.

Ibyo yabitangaje ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’itangazamakuru ku birebana naho iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ryaba rihagaze nyuma ya raporo zagiye zisohoka zivuga ko butameze neza.

Bamwe mu bacamanza b'inkiko mu Rwanda batangiye kwiga amategeko mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu.
Bamwe mu bacamanza b’inkiko mu Rwanda batangiye kwiga amategeko mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu.

Muri uwo muhango wari uwo gutangiza amahugurwa w’iminsi ibiri ku bijyanye n’amategeko mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu agenewe abacamanza baturutse mu nkiko z’ibanze n’izisumbuye mu gihugu.

Madamu Nirere yasobanuye ko intambwe uburenganzira bwa muntu buriho ishimishije ngo uretse ko hari ibikenewe kunozwa ngo akaba ari nayo mpamvu y’ayo mahugurwa yatangijwe tariki 24/06/2013 mu ishuli rikuru ryo guteza imbere amategeko riri Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Nirere uyoboye komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yavuze ko abacamanza bo mu Rwanda bateguriwe ayo mahugurwa kugira ngo mu kazi kabo ka buri munsi barusheho kumva ko iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ariryo shingiro ry’ubutabera nyabwo ndetse n’ishusho y’igihihugu kigendera ku mategeko (rule of law).

Prof Dr Nick Johson umuyobozi w'ishuli rya ILPD I Nyanza atanga ikaze ku bacamanza baje kuhigira.
Prof Dr Nick Johson umuyobozi w’ishuli rya ILPD I Nyanza atanga ikaze ku bacamanza baje kuhigira.

Uko ari abacamanza 47 bagiye kumara igihe cy’iminsi ibiri biga guhuza akazi kabo n’uburenganzira bwa muntu mu mikirize y’imanza nk’uko umuyobozi w’ikigo cy’ishuli rikuru gutez a imbere amategeko (ILPD) yabivuze mu ijambo rye ryo kubaha ikaze.

Yavuze ko uburenganzira bwa muntu muri Afurika bufite amateka maremare ariko ngo bimwe mu bihugu harimo n’u Rwanda babwitayeho ku buryo bugaragara.

Fabienne Kabagambe, perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, akaba yarigeze guhabwa amahugurwa nk’ayo yagaragaje akamaro yamugiriye ndetse n’icyo azamarira abacamanza bagiye kuyakurikirana bayitayeho. Yagize ati: “Iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu manza buza ku isonga mu miburanishirize yose ” .

Madamu Sylvie Kayitesi ageza ijambo ku bacamanza batangiye amahugurwa.
Madamu Sylvie Kayitesi ageza ijambo ku bacamanza batangiye amahugurwa.

Visi perezida w’urukiko rw’ikirenga mu Rwanda, Madamu Sylvie Kayitesi, ari awe wafunguye aya mahugurwa ku mugaragaro yagaragaje kamwe mu kamaro azagirira abacamanza bayajemo ko ari ukubongera ubumenyi bwisumbuye ku bwo bari basanganwe bigiye ku ntebe y’ishuli ariko bukeneye guhora bwongerwa ngo kuko kwiga ari uguhozaho.

Mu rutonde rw’uko amategeko akurikirana, itegeko Nshinga niryo tegeko risumba ayandi yose mu gihugu rigakurikirwa n’amategeko mpuzamahanga ibihugu biba byashyizeho umukono.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mu Rwanda i bintu byose baratubeshyera!!!!!!Icyo bavuze kibi gikorwa tukakemera ni ikihe?

Gay yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

Ntampamvu yo kwita kuri izi report duharanire ibiduteza imbere twime amatwi abashaka kuturoha mu manga.

twagira yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

Izi report nta gaciro tujya tuziha kuko ziba zuzuye ibinyoma n’amanyanga adasobanutse..

cyogere yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

Izi report ntagaciro tuziha cyane ko ziba zuzuye ibinyoma cyane.

cyogere yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka