Yabitangaje nyuma gato y’aho abacamanza b’Abafaransa bakoraga iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana, batangarije ko bateganya kubura iyo dosiye.
Ku cyo agereranya nk’imikino, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye guhangana.
Ibi yabitangaje ubwo yatangizaga ku mugaragaro umwaka w’ubutabera wa 2016-2017, kuri uyu wa mbere tariki 10 Ukwakira 2016.
Yagize ati “Niba kongera gusubiramo iperereza kuri iki kibazo bivuze guhangana, twiteguye guhangana. Ndasaba za Ambasade zadufashaga mu gutanga serivise zijyanye n’u Bufaransa kwitegura kongera kubikora.”
Akomeza avuga ko iyo ari uburenganzira bwawe uharanira bidatwara ikiguzi kinini guharanira ukuri.
Perezida Kagame yabwiye abacamanza ko bafite akazi katoroshye kubera ko ibyo bakora usanga hari abatabiha agaciro, bitewe n’inyungu bibafitiye.
Ati “Muhanganye n’abantu batekereza ko babatunze, babafata mu buryo badashobora gufata abaturage babo.”
Yavuze ko gusa ibyo bitazaca intege ubuyobozi mu kuzuza inshingano zo guha Abanyarwanda ubutabera n’agaciro bibabereye.
Ati “Hari abo ngomba kwibutsa ko u Rwanda, ubucamanza bw’u Rwanda budakorera u Bufaransa cyangwa se inyungu z’Abafaransa.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko kandi "Tuzakomeza gukorera u Rwanda twifuza kandi rudukwiriye. Ntawe uzatugenera uko tubaho."
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
abjenosidere bose baraziranye ikindi kandi abo bafaransa ntabwo bishimiye nagato amahoro numutekano uri murwanda ibibashimishize nibyo biri kuba Libiya Siriya kubona abantu basabiriza bataye agaciro contrerement avec c,est qui se passe au RWANDA amajambere isuku sinakwibwira nibindi byinshibyiza
Uwaguhemukiye ntagihe azigera yifuzako utera imbere ariko nkatwe aba nyarwanda tumaze kubonako abafaransa ntakiza batwifuriza barabona ibyo bakoze bidahagije ariko ntibaziko amazi atakiri yayandi gusa tuzagera kubyo twifuza kuko tubishaka ntabwo tuzabigeraho kukobo babishaka