Nyanza: Umuyobozi wa sosiyete yubatse isoko rya Nyanza mu gihome azira inyandiko mpimbano

Umuyobozi w’isosiyeti y’ubwubatsi yubatse isoko rya kijyambere ry’akarere ka Nyanza yatawe muri yombi na polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza akekwaho gukoresho inyandiko mpimbano no gutanga sheki itazigamiwe (Cheque sans provision)

Uyu muyobozi ufungiye kuri station ya polisi ya Busasamana, yatawe muri yombi nyuma y’aho bigaragariye ko impapuro yakoresheje mu gutsindira kubaka isoko rya kijyambere ry’akarere ka Nyanza zihishemo amanyanga ndetse zikaba n’impimbano.

Mu gupiganirwa kubaka isoko rya Nyanza, ngo uyu muyobozi wa Entreprise y’ubwubatsi “Just Size” yavuze ko afite miliyoni 10 muri SONARWA zibitseyo mu buryo bw’ubwishingizi ndetse azigaragariza n’inyandiko zisinye ariko nyuma byatahuwe ko izo mpapuro zitari zatanzwe mu buryo bwemewe n’amategeko kuko ngo ari amanyanga yakoresheje kugira ngo azibone.

Uburyo iri soko ryubatswemo ngo bushobora gufungisha abatari bacye.
Uburyo iri soko ryubatswemo ngo bushobora gufungisha abatari bacye.

Polisi yo mu karere ka Nyanza yabwiye Kigali Today ko uyu mugabo yamufashe imukurikiranyeho no gutanga sheki zitazigamiwe ngo yagiye ahangika abantu mu bihe bitandukanye agira ngo abikize iyo babaga bamwishyuje.

Ubwo yatabwaga muri yombi ngo nawe ubwe yiyemereye ko kugira ngo atsindire kubaka isoko ry’akarere ka Nyanza habayemo amanyanga kugira ngo aryegurirwe.

Biravugwa ko mu buyobozi bw’akarere ka Nyanza harimo bamwe baza kumusanga mu gihome

Umunyamakuru wa Kigali Today mu karere ka Nyanza aratangaza ko hari amakuru yavanye ahantu hizewe yemeza ko kugira ngo umuyobozi wa Just Size atsindire kubaka isoko ry’aka karere ngo hari bamwe mu bayobozi babimufashijemo muri ako karere. Mu gihe hagikorwa iperereza ngo amazina y’abakekwa aracyagizwe ibanga.

Entreprise y’ubwubatsi ya Just Size n’iyitwa EMUJABO bafatanyije mu kubaka isoko rya kijyambere ry’akarere ka Nyanza, zombi zagiye zigira ibibazo mu myubakire y’iri soko birimo nko kwambura abakozi bikageza ubwo bivumbura ku kazi ndetse n’imirimo ya hato ha hato yagiye idindira.
Kuri ubu ariko isoko rya Nyanza ryatangiye gukorerwamo n’ubwo hari amakuru avuga ko abarikozeho ryubakwa na bamwe mu batanze ibikoresho batarishyurwa, bakaba barira ayo kwarika bavuga ko bambuwe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka