Nyandwi wakatiwe na Gacaca akihisha ubutabera yatawe muri yombi

Uwitwa Nyandwi Evariste w’imyaka 66 y’amavuko, wari umaze igihe yihisha ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside, yatawe muri yombi ku Mbere tariki 17 Nyakanga 2023, akaba afungiye muri kasho y’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gihango mu Karere ka Rutsiro.

Urukiko Gacaca rw’Akagari ka Haniro, mu Murenge wa Manihira mu Karere ka Rutsiro, rwahamije Nyandwi Evariste icyaha cy’ubwicanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yarahise akatirwa igifungo cy’imyaka 19.

Mu 2007 ni bwo Inkiko Gacaca zashoje imirimo yazo, ariko kuva icyo gihe Nyandwi ngo yabashaga guca mu rihumye inzego z’umutekano, aho yari yihishe mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Kigembe mu Mudugudu wa Mushimba.

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko ibyaha Nyandwi aregwa yabikoreye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Manihira, Akagari ka Micinyiro mu Mudugudu wa Kanombe muri Mata 1994.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira, avuga ko Nyandwi yatawe muri yombi ku Mbere, akaba yari yaraje i Kigali aho yari amaze icyumweru.

RIB yibutsa abantu bose ko icyaha cya Jenoside kidasaza, kubera iyo mpamvu ko uwagikoze wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.

RIB yibutsa abantu ibiteganyijwe mu ngingo ya 91 na 92 z’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho iya 91 isobanura ko Icyaha cya Jenoside ari kimwe mu bikorwa bigamije kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ku bwoko, ku ibara ry’uruhu cyangwa ku idini, bazira icyo bari cyo, haba mu bihe bisanzwe cyangwa mu bihe by’intambara.

Iyi ngingo ikavuga ko Jenoside ikorwa mu kwica abo bantu, kubatera ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, kubashyira, ubigambiriye, mu mibereho ishobora gutuma barimbuka bose cyangwa harimbuka igice cyabo, gufata ibyemezo bibabuza kubyara, kubambura ku ngufu urubyaro rwabo ukaruha abandi bantu badahuje.

Ingingo ya 92 ikavuga ko umuntu wese ukoze kimwe mu bikorwa bivugwa mu ngingo ya 91 y’iri tegeko aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka