Nyamagabe: Kuba hari abunzi batazi gusoma no kwandika ngo si imbogamizi

Kuba bamwe mu bunzi batazi gusoma no kwandika ntibifatwa nk’imbogamizi mu kunga abaturage babitoreye kuko nta mashuri cyangwa ubundi bwenge buhanitse bisaba, ahubwo ubunyangamugayo ni yo ndangagaciro ya mbere isabwa.

Kuri uyu wa 1 Ukuboza 2014, mu murenge wa Tare, akarere ka Nyamagabe, abasenateri bo muri komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza, ryagiranye inama n’abaturage yari igamije gushakira hamwe Abanyarwanda ubutabera no kurwanya akarengane.

Bamwe mu bitabiriye, bagaragaje imbogamizi z’uko bamwe mu bunzi batazi gusoma no kwandika bigira uruhare mu gutinza zimwe mu manza zikemurwa n’abunzi.

Abasenateri bagize komisiyo ya politiki n'imiyoborere myiza baganira n'abunzi mu karere ka Nyamagabe.
Abasenateri bagize komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza baganira n’abunzi mu karere ka Nyamagabe.

Abunzi bari bitabiriye iyi nama ariko bavuze ko kuba hari bamwe muri bo batazi gusoma no kwandika bitabicira akazi kandi ko bagakora neza bakurikije ubunyangamugayo bafite n’ikizere abaturage babagiriye bakabatora.

Uwitwa Selemani Muvara yagize ati: “Abaturage batugiriye ikizere, ntibigeze bita ku kuba tuzi gusoma, bitaye ku kuvuga ukuri, sindi mu bafite amashuri ahagije, ariko mu bafite ukuri, ntitubuze imanza nka 65 naba naragiriye mu kibazo nk’umuturage, nta manza na zimwe zari zajuririrwa naba naragiriye mu kibazo ngo umuturage ntanyurwe”.

Uwitwa Fideli Nyirinkindi nawe yagize ati: “Hari igihe yicara ukumva akunguye ijambo ry’igenzi, kuvuga ngo gusoma no kwandika ni byiza cyane kuko harimo ubumenyi, ariko naho ubundi azanamo ijambo n’ubwo atazi gusoma no kwandika”.

Porofeseri Chrisologue Karangwa wari uyoboye itsinda ry’abasenateri aravuga ko bitari bikwiyeko hari bamwe bafata nk’imbogamizi kuba bamwe mu bunzi batazi gusoma no kwandika.

Yagize ati: “urwego rw’abunzi icyo rwagiriyeho nk’uko ijambo ribivuga ni uguherekeza Abanyarwanda gukemura amatati yaba ari hagati yabo, ariko baganisha no mu kwiyunga, icyo gikorwa ntago gisaba ubwenge, ntabwo ari amashuri, kirasaba kuba inyangamugayo”.

Mu iri tsinda ry’abasenateri ryari riyobowe na Porofeseri Chrisologue Karangwa, yari aherekejwe na senateri Gerturde Kazarwa ndetse na senateri Zipheylin Kalimba, bakanguriye abunzi gukomeza kuba inyanyamugayo, bakora akazi kabo neza.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka