Nyagatare: Abayobozi basabwe kurinda abaturage gusiragira mu nkiko

Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurinda akarengane, Yankurije Odette, yasabye abayobozi mu Karere ka Nyagatare, gushishikariza abaturage gukemura ibibazo mu bwumvikane aho kugana inkiko, kuko bibatesha umwanya n’ubushobozi ndetse hakaba n’ubwumvikane bucye na bagenzi babo.

Yankurije Odette, Umuvunyi Mukuru wungirije aganira n'abaturage
Yankurije Odette, Umuvunyi Mukuru wungirije aganira n’abaturage

Yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 12 Kamena 2023, mu bukangurambaga bwo kwakira no gukemura ibibazo by’akarengane, igikorwa cyabereye mu Kagari ka Cyabayaga, Umurenge wa Nyagatare.

Yankurije avuga ko hari abaturage bagira ikibazo bakihutira mu rukiko nta hantu na hamwe babanje kukigeza, rimwe na rimwe bakigeza no ku bayobozi nabo bakabohereza mu nkiko, nyamara ubundi bakabanje kugikemura kikajya mu rukiko ari uko cyananiranye.

Yagize ati “Hari abaturage bagira ikibazo bakigeza ku muyobozi akababwira ngo mujye mu rukiko cyangwa mu bunzi, nyamara bakagiye babafasha gukemura ibibazo mu buryo bw’ubwumvikane, byananirana, babona ntako batagize bakaba aribwo babohereza mu nkiko kuko ariyo nzira yonyine babona isigaye.”

Avuga ko impamvu bashishikariza abayobozi kurinda abaturage kwihutira kugana inkiko, ngo ni uko iyo urukiko rufashe umwanzuro umuturage aba atagifite amahirwe yo gusubira mu buyobozi, nyamara yahera mu buyobozi akagira andi mahirwe yo kugana inkiko.

Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo byabo
Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo byabo

Yasabye abaturage kwirinda kuba isoko y’amakimbirane, ariko nanone yavuka bakanyura mu nzira y’ubwumvikane mu nteko z’abaturage, mu nama y’umuryango no mu nzego z’ubuyobozi.

Avuga ko ubu buryo bw’ubwumvikane burinda amakimbirane n’inzangano mu baturage, nanone bakabasha gukora bakiteza imbere aho guhora basiragira mu buyobozi cyangwa mu nkiko.

Ati “Abandi bakajya mu mirimo wowe utonze umurongo ku Karere, abandi barimo kwizigamira wowe ugura avoka cyangwa utanga amagarama y’urubanza, barakora ibikorwa by’iterambere wowe uri mu ngendo za buri munsi. Ibi bintu birakenesha rwose mu byirinde, mujye mukemura ibibazo mu bwumvikane kuko byimakaza urukundo n’ubucuti.”

Bimwe mu bibazo yagejejweho n’abaturage ahanini byibanze ku butaka ahatarabonetse indishyi z’imitungo mu ikorwa ry’ibikorwa remezo, n’ibindi bitandukanye bagomba gukorera ubuvugizi bigakemurwa.

Abaturage basabwe kutihutira kugana inkiko kuri buri kibazo
Abaturage basabwe kutihutira kugana inkiko kuri buri kibazo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka