Muhanga: Imiryango yahawe ibyangombwa by’uko yasezeranye bisimbura ibyatwitswe n’abacengezi

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, rwaburanishije imiryango isaga 200, ku kirego cyo kutagira ibyangombwa by’irangamimerere byatwikiwe mu biro by’izahoze ari Komini Mushubati, Buringa na Nyakabanda mu ntambara y’abacengezi mu myaka ya 1997-1998.

Iyo miryango igizwe n’abagore n’abagabo ndetse n’abayikomokamo bagaragaza ko kuba nta byangombwa by’irangamimerere bagira, byatumaga batagira uburenganzira ku mitungo yabo, no kuba hari ibyangombwa bashoboraga kudahabwa kubera ko irangamimerere ryabo ritagaragara.

Me Umulisa Vestine n'imwe mu miryango yatangiye gusubizwa ibyangombwa by'uko basezeranye bisimbura ibyari byaratwitswe n'abacengezi
Me Umulisa Vestine n’imwe mu miryango yatangiye gusubizwa ibyangombwa by’uko basezeranye bisimbura ibyari byaratwitswe n’abacengezi

Umunyamategeko uburanira abo baturage, Me Umulisa Vestine ukorera Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Karere k’Ibiyaga Bigari (GLIHD), asobanura ko basabye Urukiko kwemerera Akarere ka Muhanga kongera kwandika iyo miryango mu bitabo by’irangamimerere, hashingiwe ku kuba aho bari banditse haratwitswe bikaburiramo.

Avuga ko impamvu ibyo byangombwa byatinze kongera kwandikwa, byatewe no kuba abaturage bari benshi, no kuba byarasabye kongera gukora iperereza ryimbitse rishingiye ku bimenyetso by’inzego z’iperereza n’Ubugenzacyaha kugira ngo hatabaho amakosa mu kongera kwandika ibyo byangombwa.

Agira ati "Kuburanira abaturage barenga 200 bisaba gushakisha ibimenyetso byimbitse, hari kandi kuba abantu bashakaga ibyangombwa barasezeranye mbere y’imyaka ya 1998 gusubiza inyuma, urumva ko bigoye kwemeza niba abo bantu barasezeranye bose".

Umulisa avuga ko ku bagabo n’abagore basezeranye byemewe n’amategeko ariko bakaba batabana kuko batataniye mu mashyamba ya Congo, umwe ahabwa uburenganzira ku mitungo hashingiwe n’ubundi ku bimenyetso bizagaragazwa ko bashyingiranywe koko nubwo umwe yaba atakibana na mugenzi we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro wahoze ari Komini Buringa, Mukayibanda Prisca, avuga ko bimwe mu bibazo abaturage bagaragazaga, birimo kuba badashobora kwandikwaho ubutaka bwabo, kudahabwa indangamuntu, no kudahabwa ibyangombwa by’uko basezeranye, bikaba bigiye gukemuka.

Agira ati "Kuva umwaka ushize hari abari batangiye gusubizwa mu bitabo by’irangamimerere, ariko abari batarabona ibimenyetso byatuma ikirego cyabo cyakirwa bari bagifite ibibazo, nta kugurisha ishyamba ryawe cyangwa ubutaka bwawe, nta kwaka inguzanyo muri banki, mbese bari bafite ibibazo bishingiye ku kutagira uburenganzira ku mitungo yabo".

Alphonse Murereramfura wo mu Murenge wa Mushishiro avuga ko abacengezi bateye Komini Buringa bagatwika ibintu byose byari mu biro, ndetse n’inzu irashya irakongoka, ku buryo umuntu wese wari wanditse mu bitabo by’irangamimerere ko yasezeranye atashoboraga kongera kwibona.

Agira ati "Nkange nasezeranye mu 1981, ariko nyuma y’uko aho twanditswe hahiye, twabanaga n’umugore wanjye nk’abaseribateri, ibaze kumara imyaka 20 ntawe usaba inguzanyo kuri banki, utakwandikwaho ubutaka bwawe, kandi uri Umunyarwanda nk’abandi".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko irangamimerere ry’umuntu rishingirwaho ahabwa uburenganzira mu bikorwa bitandukanye, kandi ko itegeko ritashoboraga kwirengagizwa ngo ababuze irangamimerere ryabo rigaruke usibye kujya mu rukiko.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline

Avuga ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva muri 2020, bagannye inkiko bagatangira guhabwa igisubizo aho abasaga 540 bamaze kuburana bagasubizwa mu bitabo by’irangamimerere muri 2022-2023.

Muri 2022-2023 igikorwa cyarakomeje, abasaga 50 baburanira mu rukiko rw’ibanze rwa Kiyumba. Ubu abagera kuri 218 batangiye kuburanira mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye kandi hari icyizere cyo gutsinda urubanza.

Agira ati "Ntabwo turabona uwashatse kuvuga ko yasezeranye atarasezeranye, ntawabeshya kabone n’ubwo ibimenyetso byaba bitagaragara kuko n’ubundi uwakenera gusezerana twamusezeranya, iperereza rikorwa n’inzego zibishinzwe na RIB ryatumye kugeza ubu abitabiriye kuzana ibirego bose batsinda, turizera ko na bano bazatsinda".

Imiryango isaga 1000 yo mu Mirenge ya Kiyumba, Muhanga na Mushishiro, ni yo yamaze kugaragaza ko yaburiye ibyangombwa by’irangamimerere mu zahoze ari amakomini yatwitswe, urubanza rw’abaregeye mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rukaba rusazomwa tariki 28 Kamena 2023, batsinda bagahita bashyirwa mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu iyandika ry’irangamimerere nta bindi basabwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka